Connect with us

Amakuru aheruka

Gicumbi: Hatoraguwe umurambo w’umusore bikekwa ko yishwe anizwe

Umusore w’imyaka 30 wari usanzwe ari umwarimu ku mashuri abanza ya Horezo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Kageyo yasanzwe yapfiriye mu ishayamba ry’uwitwa Munyazikwiye Evariste mu Mudugudu wa Gatobotobo mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Kageyo.

Ibiro by’Akarere ka Gicumbi

Uyu musore witwa Uzayisenga Emile w’imyaka 30, amakuru avuga ko kuri uyu wa 27 Gashyantare 2022 yabyutse mu gitondo agiye gusura icyokezo cye cy’amakara kiri mu Murenge wa Mutete mu Kagari ka Mutandi mu Mudugudu wa Gatare.

Abo mu muryango we bavuga ko uyu musore wabanaga na Se umubyara, batunguwe no kumva ko habonetse umurambo we kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022 ufite ibikomere mu ijosi bikekwa ko yanizwe n’abagizi ba nabi.

Ababonye umurambo wa nyakwigendera bavuga ko wari ufite ibikomere mu ijosi bigaragara ko yanizwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabuga, Yves Nduwumuremyi yabwiye UMUSEKE ko uyu musore yasanzwe yapfuye hakaba hataramenyekana icyamwishe mu by’ukuri.

Avuga ko abaturage muri rusange bari mu gahinda n’akababaro bakaba bakomeje kubafata mu mugongo.

Ku bivugwa n’abaturage ko uyu musore bigaragara ko yanizwe, Gitifu w’Akagari ka Kabuga yagize ati “Ibyo ntabwo tubizi, RIB yari ihari iri gukora akazi kayo bizava mu iperereza RIB yakoze.”

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abakekwaho urupfu rw’uyu musore barimo uwitwa Nsanzimana Kadomo, Bizimana, Ntegiryejo Gerard n’uwitwa Ndayambaje w’imyaka 35.

Abafashwe bakekwaho urupfu rwa Uwizeyimana Emile bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba mu gihe iperereza rigikomeje.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

EVENCE NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

1 Comment

1 Comment

  1. iganze

    March 1, 2022 at 11:01 am

    Umuryango we mukomere kandi Imana imwakire imuhe ihumure rihoraho. Izo nkozi z’ibibi zihanwe zo gatsindwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka