Umuraperi Boi Wax utuye i Maputo yikomye abaraperi bagenzi be bo muri DIASPORA muri EP yasohoye
Iyi EP uyu musore yayise G.O.E (God Over Everthing). Mu ndirimbo ziriho harimo iyitwa Barajyahe, Imagine yakoranye na mukuru we Sakabaka Bluez na Ky Sheny, Kabaka Back avuga ko Jay Polly ntaho yagiye, G.O.E na So Voce yakoranye na B Thhrey yatanze nk’inyongezo.
G.O.E yanitiriye EP yumvikanamo yihanganiriza abaraperi bagenzi be biganjemo abakizamuka bamaze kugira izina rito bagatangira kumva ari ibitangaza.
Akomoza kubakora injyana ya Hip Hop batuye hanze y’u Rwanda avuga ko nta wamuhiga mu njyana ya Hip Hop.
Hari aho aririmba ati “Ndi ka gati katavunwa kahanzwe n’Uwiteka,..mbatwika buri munsi nta gusubira inyuma,..injyana n’injyewe mu maraso ni DNA,..”
Mu kiganiro yahaye UMUSEKE, yavuze ko guhimba iyi EP byaturutse ku ndirimbo n’ubundi yise “G.OE”.
Uyu muhanzi avuga ko aba basore bakorera injyana ya Hip Hop hanze y’u Rwanda bafite impano ariko bakaba badatanga ubutumwa kandi batubaha ibikorwa bya bagenzi babo.
Yavuze ko EP yayise ‘G.OE’ ashaka guhwitura abaraperi bagenzi be ngo bahindure uko bitwara muri iki gihe.
Ati “Nabonye abo ba DIASPORA bagezweho ubu bari gukora neza ariko hari akantu kaburaho kuko nta butumwa batanga ahubwo biririmbira ubusambanyi ndetse n’ubuzima bwiza. Barakora ibintu byo kwitaka gusa nashatse kubereka ko twe dukora Hip Hop y’umwimerere imwe ya rubanda.”
Izindi ndirimbo ziri kuri iyi EP y’uyu muhanzi harimo ‘Barajyahe’ aba avugamo inkuru y’ukuntu umuziki rimwe na rimwe wagiye wangira abantu bawukoraga bawukunze, uko yawinjiyemo n’ imvune yahuye nazo, amashyamba yagiye azamo naho abona byerekera.
Iyitwa ‘Kabaka Back’ avuga ko yayikoze mu rwego rwo guha icyubahiro Nyakwigendera Tuyishime Joshua uzwi nka Jay Polly.
Asobanura ko ntaho Jay Polly yagiye kuko yamusize kandi azusa ikivi cye nk’umuraperi w’icyitegererezo.
Ati “Ntaho yagiye ari mu mitima ya benshi umusaza arahari, look at me and feel my flow nta kabuza imirongo ye niyo ngenderwaho Kabaka Back,..”
Uyu muhanzi umaze guhamya izina mu gihugu cya Mozambique ari gukora kuri album ye nshya yizera ko izakundwa n’ingeri zitandukanye.
Reba amashusho y’indirimbo G.O.E ya Boi Wax yitiriwe EP ye
Boi Wax avuga ko umuraperi Nyakwigendera Jay Polly ntaho yagiye ko akiri mu mitima ya benshi