Connect with us

Amakuru aheruka

Gukoresha agakingirizo neza birinda kwandura virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitateguwe

Umuryango RNGOF Ifatanyije na AHF-Rwanda ndetse na RBC, bateguye umunsi mukuru w’agakingirizo bibutsa urubyiruko kwifata mu gihe byanze bagakoresha agakingirizo, kuko karinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo na Virusi itera SIDA.

Byavugiwe mu birori byo kwihizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo,wabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024, witabiriwe n’abiganjemo, abanyamakuru n’urubyiruko aho bahawe inyigisho zitandukanye zijyanye no kwirinda Virusi itera Sida hakoreshejwe agakigirizo.

Nooliet Kabanyana umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango RNGOF, avuga Ko agakingirizo aribwo buryo bwa mbere bwizewe mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA, inda zitateganyijwe n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Kandi ko gahendutse karaboneka mu Rwanda hose.

Agira ati:”ntimugakore imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko, udukingirizo turaboneka rwose ukeneye kugakoresha yakabona mu tuzu twashyizweho (Condom Kiosks),hari na condom dispensers turaboneka mu bigo nderabuzima, mu bikorera ku giti cyabo, mu ma butiki n’ahandi hatandukanye”.

Umwe mu bitabiriye uyu munsi mukuru ni Uwase Yvette wiga muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko atapfa gutinyuka gufata  agakingirizo kuri Condom Kiosks, kuko abenshi bahita bamenya ko agiye gukora imibonano mpuzabitsina maze bakamwita umusambanyi(Indaya).

Ati” mubyukuri kujya gufata agakingirizo abantu bose bandeba mba numva ari ikibazo pe? ubwo abambona bagira ngo iki? Banyita indaya!”

Nteziryayo Narcisse, Prevention programs Manager muri AHF Rwanda yavuze ko SIDA igihari, kandi ko nta muti nta rukingo ruraboneka akaba ariyo mpamvu Abanyarwanda bose bakwiriye gukomeza kumva ko agakingirizo aribwo buryo bwiza kandi bwizewe bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Agira ati “Birasaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo turwanye iki cyorezo cya SIDA,impamvu mvuga ibi nuko twagumye kuri 3% by’abantu bafite ubwandu bwa SIDA mu Rwanda mu gihe hari ibindi bihugu usanga bikiri hejuru ya 10%,  dukomeje kwirinda kwandura no kwanduza abandi rero, SIDA yazaba amateka mu myaka iri imbere.”

Dr. Basile Ikuzo, umuyobozi w’ishami rishinzwe gahunda zo kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko kwirinda SIDA ari inshingano za buri munyarwanda wese.

Yagize ati “Tuributsa abaturarwanda ndetse n’Isi yose muri rusange ko SIDA igihari kandi ko ntaho yagiye , niyompamvu hakenewe imbaraga za buri wese kugira ngo turusheho kuyirwanya.”

Ubusanzwe agakingirizo iyo gakoreshejwe neza n’uburyo bwiza bwo kwirinda virusi itera SIDA kandi n’abafite iyo virusi kakabafasha kutanduza bagenzi babo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka