Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye, yavuze ko bifuza gukomezanya n’abatoza ba Police FC barangajwe imbere na Mashami Vincent kuko akazi babatumye bagakoze ku rugero rwa 75%.
IGP Namuhoranye yabitangarije mu muhango wo kwishimira Igikombe cy’Amahoro cyegukanywe na Police FC nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-1 ku wa 1 Gicurasi 2024.
Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Félix Namuhoranye, yashimye umusaruro Police FC yabonye kuko ungana na 75% y’ibyo bari biyemeje, asaba ko wazongerwa mu mwaka w’imikino utaha.
Ati: “Nidutwara ibikombe bibiri mu mwaka utaha; icya Shampiyona n’icy’Amahoro, tuzaba turi kuri 90%. Nitugera ku mukino wa nyuma w’icy’Amahoro, tugatwara Shampiyona, tuzaba turi kuri 90%. Nitubitwara uko ari bitatu tuzaba turi ku 100%.”
Yashimangiye ko umusaruro iyi kipe yagize ari mwiza, bityo we ashyigikiye abatoza barangajwe imbere na Mashami Vincent ndetse n’ubuyobozi bw’ikipe yajyaga arakarira ubwo yabaga itari kwitwara neza.
Ati: “Kubera ko tugiye guhatana n’Isi yo hanze y’u Rwanda, ntitwisenye ahubwo twiyubake. Ikipe tekinike, Mashami, abatoza bakungirije n’abandi, ibyo mwagombaga gukora twabatumye mwarabikoze, 75% ni amanota meza cyane.”
IGP Namuhoranye yasabye ko hakorwa Fan Club nzima ya Police FC, bitari abantu bake bagenda inyuma y’ikipe, ahubwo ikabarizwamo n’abapolisi.
Kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio, yashimiye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu ko yabashyigikiye ku mukino bakinnye, ariko ashimangira ko byatumye bakina bari ku gitutu.
Ati: “Turagushima ko wabanye natwe ku mukino kuko byaduteye imbaraga nubwo harimo n’igitutu, twagize igitutu kubera kukubona. Nibazaga ko nidutakaza umukino noneho biraba bibi, ariko byaduteye imbaraga.”
Yongeyeho ko ubu intego za Police FC zigiye kuba gutwara Shampiyona. Ati: “Turagushima ku byo watwemereye byose, ari abafana baje kandi baduteye inkunga ikomeye mu kibuga. Ndakwizeza ko ubu tugiye gushyira hamwe kugira ngo Shampiyona, undi mwaka tuyiguhe.”
2024 wabaye umwaka mwiza kuri Police FC kuko yegukanye Igikombe cy’Intwari itsinze APR FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Ikipe y’abashinzwe umutekano yaherukaga kwegukana Igikombe cy’Amahoro mu 2015 itsinze Rayon Sports igitego 1-0, iyi kipe kandi izahagararira u Rwanda mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup 2024-2025.
Kuri ubu, Police FC isigaje imikino ibiri ya Shampiyona izahuramo na Etoile de l’Est ku wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi ndetse na Musanze FC tariki 12 Gicurasi kugira ngo irebe ko yakongera amanota kuri 39 ifite ku mwanya wa gatandatu.