Connect with us

Amakuru aheruka

Ishuri KSP Rwanda,ryasabye ababyeyi gushyigikira abana babo kwiga amasomo y’imyuga

Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 ni uko abanyeshuri biga amasomo y’imyuga
n’ubumenyingiro bagomba kuba bari hejuru ya 60% muri uyu mwaka wa 2024,kuko abize aya
masomo bibongerera amahirwe yo kubona no guhanga imirimo mishya.
Nubwo Leta ifite iyi gahunda ariko, haracyari bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire ivuga ko
hari amasomo y’imyuga abana babo biga bigatuma bagira imyitwarire mibi. Ubwo mu ishuri
KSP Rwanda, ryigisha by’igihe gito imyuga itandukanye abaharangije bagaragazaga ibyo
bakoze bizwi nka defanse.

Umuyobozi mukuru w’iri shuri,Saleh Uwimana, yasabye ababyeyi guhindura imyumvire
aboneraho no kubamara impungenge kuko mu byo iri shuri ryigisha haba mo no gutoza
umunyeshuri kugira imyitwarire iboneye.
Ati “Usanga bamwe mu babyeyi bakitiranya imyuga turi mo kwigisha uyu munsi. Bakumva ko
umwana ugiye kwiga Filmmaking &Video Production, nta kindi umusaruro ni ukuba ikirara!
Umwana ugiye kwiga Photography &Graphic Design, nta kindi umusaruro ni uwo, ugiye kwiga
umuziki nta kindi ni ukuba ikirara…Uyu munsi ndagira ngo bamwe mu babyeyi baca abana
intege urubyiruko rwitabira aya masomo, bavuga ko wenda ntacyo bashobora gukura mo
cyangwa se ntacyo bishobora ku bamarira bahindure imyumvire kuko uyu munsi hari abize aya
masomo bitunze kandi dufatira ho urugero.”
Yakomeje agira ati “Bareke kugendera kuri babandi bo mu bihe bya kera bavuga ko Indispline
ari zo zigaragara muri aya masomo,ahubwo bumve ko iri ari isomo umunyeshuri ashobora kwiga
rikamutunga,kandi ikinyabupfura kiri mu byo tubigisha.”

Umurerwa Marie Mercie, ni umwe mu banyeshuri bari bamaze amezi 3 biga amasomo ya
Photography &Graphic Design, mu ishuri rya KSP, atanga inama ku bakobwa bagenzi be zo
kwitinyuka kuko bashyigikiwe kandi bakaba bashoboye.
Ati “Ibintu byo kwitinya ntabwo bikigezweho,ngira ngo uyu munsi muri 2024,uramutse uvuze
nk’umukobwa ngo uzategereza umugabo cyangwa undi uzagufasha, ntaho byazakugeza kuko nta
musore uzakubwira ko akeneye umukobwa w’imbokoboko utazi gukora kuko kwicara mu rugo
ntacyo ukora uko ni ukwishuka cyane. Icyo nabwira abakobwa ni ukwitinyuka kuko
tunashyigikiwe n’ubuyobozi bwacu n’ababyeyi rero bagomba kutuba hafi.”
Manzi Musirimu,uri mu barangije amasomo yabo we avuga ko ubumenyi yavomye muri KSP
Rwanda,buzamufasha kugera ku iterambere yifuza kandi akaba azanaherekezwa n’ikinyabupfura
ahavanye bityo abakekaga ko uwize aya masomo aba ikirara akababera intangarugero.

Yagize ati “Ishuri rya KSP barigisha pe! Ubumenyi naje nkeneye barabumpaye ahasigaye ni
ahanjye ngo mbukoreshe kandi nizeye ko buzamfasha kugera ku iterambere n’inzozi zanjye naje
mfite. Ku isoko aho ngiye hari n’abandi mpasanze kandi bahamaze igihe umwihariko wundi
njyanye yo ni displine izamfasha kuba intangarugero.”
Ishuri rya KSP Rwanda,kuri uyu wa 28 Werurwe 2024, ku nshuro ya karindwi ryashyize
ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 17 bari mo abize Filmmaking &Video Production,ndetse
n’abize Photography &Graphic Design,aba bakaba biyongere ye ku 2800 bize muri iri shuri
kuva mu 2021

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka