Connect with us

Amakuru aheruka

Etoile de l’Est yatandukanye n’abatoza bungirije barimo Banamwana Camarade

Ikipe ya Etoile de l’Est FC yo mu karere ka Ngoma yatandukanye n’abari abatoza bayo bungirije barimo Banamwana Camarade Issa na Bakundakabo Rachid umutoza wa kabiri wungirije.

Banamwana Camarade yatandukanye na Etoile de l’Est FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Gashyantare 2022 bwatangaje ko aba batoza batakibarizwa muri iyi kipe.

Ni amakuru yari yatangiye kujya hanze mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere ko Banamwana yamaze gutandukana n’iyi kipe, gusa ntacyo ubuyobozi bw’iyi kipe bwari bwabivuzeho kugeza ubwo babyanditse ku rubuga rwa twitter.

Ubutumwa batanze bugira buti ‘‘Turamenyesha abakunzi n’abanyamuryango ba Etoile de l’Est ko twatandukanye n’uwari umutoza wacu wungirije  Banamwana Camarade Issa nyuma yo gusesa amasezerano kubwumvikane.’’

Bakomeje bati ‘‘Nyuma yo gutandukana n’umutoza wa mbere wungirije Banamwana Camarade, Ikipe ya Etoile de l’Est FC itandukanye n’umutoza wa kabiri wungirije Bakundakabo Rachid nyuma y’ubwumvikane ku mpande zombi.’’

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwijeje abakunzi bayo ko barimo gukora ibishoboka byose ngo ikipe ibone intsinzi kandi intego bihaye ko ntarirarenga.

Ubuyobozi bwa Etoile de l’Est bwashimiye abakomeje kubaba hafi babizeza ko buzayigumisha mu cyiciro cya mbere n’ubwo itorohewe.

Tariki 14 Gashyantare 2022, nibwo Etoile d’l’Est yashyizeho umutoza mukuru Addy Bukaraba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni umutoza watoje amakipe nka AS Nyuki, DC Virunga na Bukavu Dawa. Bukaraba akaba yarazanywe gutoza imikino yo kwishyura ya shampiyona.

Banamwana Camarade amakuru aravuga ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Gicumbi FC idahagaze neza kugeza ubu ndetse n’umutoza wayo mukuru akaba yamaze gusezera.

Banamwana yahawe akazi muri Etoile de l’Est muri Kanama 2021, ahabwa umukoro wo kuyizamura mu cyiciro cya mbere.

Uyu mutoza utajya uvugirwamo, yagiye muri Etoile de l’Est  nyuma yo kwirukanwa na Kiyovu Sports.

Yanyuze mu makipe atandukanye arimo Bugesera Fc yasizemo inkuru itari nziza, Gicumbi Fc , Kiyovu Sports na Etoile de l’Est batandukanye.

Etoile de l’Est FC itandukanye n’aba batoza bayo bungirije iri ku mwanya wa 14 ku munsi wa 19 wa shampiyona n’amanota 1.

Ni umwanya utari mwiza kuko irusha amanota atatu gusa amakipe abiri ya nyuma ya Gorilla FC na Gicumbi FC.

Etoile de l’Est imaze kunganya  imikino 5,itsinda itatu naho imikino 11 yarayitakaje, ikaba ifite umwenda w’ibitego 15.

Abakurikira Shampiyona y’u Rwanda bavuga ko nta gushidikanya mu gihe iyi kipe itakwiminjiramo agafu, umwaka utaha yazisanga mu cyiciro cya Kabiri.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka