Connect with us

Amakuru aheruka

Muhanga: Abafite uburwayi bwo mu mutwe bagiye kwitabwaho mu buryo bwihariye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko bugiye gushyiraho abaforomo bihariye bazajya bita ku bafite  uburwayi bwo mu mutwe.

Abafite uburwayi bwo mu mutwe mu Karere ka Muhanga bagiye guhabwa abaganga babitaho

Hashize igihe mu Mujyi wa Muhanga, hagaragara umubare munini w’abafite  uburwayi bwo mu mutwe, bamwe mu baturage bakavuga baterwa  ipfunwe no kubabona bambaye ubusa ku manywa y’ihangu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko ikibazo cy’abafite uburwayi bwo mu mutwe, kimaze gufata intera  ndende, kubera ko abenshi batereranywe n’Imiryango yabo, akavuga ko  bagiye gushyira mu myanya abaforomo bihariye mu bigo Nderabuzima byose kugira ngo babashe kwita kuri aba barwayi.

Yagize ati “Uburwayi bwo mu mutwe ni indwara isanzwe kimwe n’izindi ndwara zose zisanzwe kandi iravurwa igakira Abafite ubwo burwayi ni abantu nk’abandi.”

Kayitare yavuze ko babanje gukora ibarura ry’abafite ubwo burwayi, kugira ngo bamenye umubare wabo n’ingamba bagomba gufatira iki kibazo.

Uyu Muyobozi avuga ko umubare babonye basanze uri hejuru ku buryo batavurirwa mu bitaro by’Akarere bya Kabgayi.

Ati ”Twasanze mu bigo Nderabuzima tudafite Abaganga cyangwa abaforomo babitaho twiyemeza kubashyira yo ubu turimo gushaka abakozi bashya .”

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi Muvunyi Jean Baptiste avuga ko hari abafite uburwayi bwo mu mutwe bazanwa mu bitaro barwaye cyane, bahagera bagasanga benshi badafite ibyangombwa bibaranga.

Ati ”Ubu turimo kuvura abagera kuri 83  bafite uburwayi bwo mu mutwe bukabije.”

Muvunyi akavuga ko usibye kubaha ubuvuzi, babangamiwe no kuba nta nyubako zihagije bari babona zo kubashyiramo.

Yavuze ko inyubako nini yari ihari bayisenye, aho yari iteretse bakaba bagiye kujya ibitaro by’ababyeyi akavuga ko niyuzura  bazabona ahantu hisanzuye bazajya babavuriramo.

Yashimiye Ubuyobozi bw’Akarere bafatanya muri iki gikorwa cyo kwita kuri abo barwayi, ariko akebura imiryango itererana abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Ati ”Muri Sosiyete Nyarwanda hari ababita abasazi n’andi mazina atuma barushaho kurwara.”

Mu ibarura Akarere ka Muhanga kakoze, basanze abafite uburwayi bwo mu mutwe ari 240, bakavuga ko abo bakozi nibamara kujyaho bazajya babavurira mu bigo Nderabuzima by’Imirenge babarizwamo.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka