Connect with us

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi wa DASSO mu Murenge yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umuyobozi wa DASSO mu Murenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza akekwaho kwakira no kwaka ruswa.

Yafashwe yakira ruswa yo gukingira ikibaba umucuruzi w’igikwangari

Kuwa 12 Werurwe 2022 Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umuyobozi wa DASSO mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza witwa Nsanzineza Gaheta akekwaho kwaka no kwakira ruswa y’amafaranga 50,000 y’u Rwanda .

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry B. Murangira yabwiye UMUSEKE ko kubufatanye bwa RIB na Polisi yafashwe agerageza guhisha ayo mafaranga yaramaze kwakira.

Ati“Mu ibazwa rye ry’ibanze Gaheta abajijwe impamvu yatse akanakira ayo mafaranga yasubije yuko ari ruswa yahawe ngo ajye aburira umuturage igihe inzego z’umutekano zije gusaka inzoga zitemewe(igikwangari) n’amategeko.”

Gaheta ukekwaho kwaka ruswa no kuyakira ubu acumbikiwe kuri RIB station ya Busasamana.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko ukekwaho kwaka no kwakira ruswa urukiko ruramutse rumuhamije icyaha yahabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi hiyongereyeho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugera kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Théogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/NYANZA

1 Comment

1 Comment

  1. FeyBaby

    March 15, 2022 at 6:57 am

    Gusa hari ibintu nsigaye nkemanga. Ntabwo wafatira umuntu mu cyuho ari kwakira cg gutanga ruswa. Wapi. Icya mbere,hafatwa aba macye gusa. Icya kabiri,ibi bintu biba birimo akagambane. Uwakenera kugufungisha ntiyakubura rero

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka