Connect with us

Amakuru aheruka

IFOTO: Umwuzukuru wa Perezida Kagame yamusanze ku kazi amwibutsa kujya kuruhuka

Perezida Paul Kagame yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n’umwuzukuru we, avuga ko yamusabye kuza kumureba ku kazi ubundi akamwibutsa kujya kuruhuka.

Perezida Kagame ari kumwe n’umwuzukuru we

Ni ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 iherekejwe n’ubutumwa bw’ibyo umwuzukuru we yamubwiye.

Perezida Paul Kagame yagize ati “Inshuti yanjye yifuje kuza kundeba ku kazi ubundi anyibutsa kujya mu rugo gufata ikiruhuko.”

Ni ifoto yashimishije benshi bagiye banayishyira ku mbuga nkoranyambaga zabo, bashimira Umukuru w’u Rwanda kubera urukundo agaragariza buri wese yaba abana by’umwihariko uyu mwuzukuru we kandi bikanarenga akanarugirira Abanyarwanda bose kubera ibikorwa bye bigamije kubateza imbere.

Perezida Kagame yari aherutse kugaragaza n’ubundi ari kumwe n’umwuzukuru we aho mu mpera z’ukwezi gushize n’ubundi yari yashyizeho ifoto bari kumwe.

Mu mpera z’ukwezi gushize yari yashyizeho indi foto bari kumwe

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. ntezimana esdras

    March 15, 2022 at 9:41 am

    Kubyara Umwana nicyo kintu kidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.

  2. Ikibasumba

    March 15, 2022 at 10:30 am

    Icyubahiro kinshi kubavukijwe amahirwe yo kubona abazukuru babo nkawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka