Perezida Paul Kagame yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga ze ari kumwe n’umwuzukuru we, avuga ko yamusabye kuza kumureba ku kazi ubundi akamwibutsa kujya kuruhuka.
Perezida Kagame ari kumwe n’umwuzukuru we
Ni ifoto yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 iherekejwe n’ubutumwa bw’ibyo umwuzukuru we yamubwiye.
Perezida Paul Kagame yagize ati “Inshuti yanjye yifuje kuza kundeba ku kazi ubundi anyibutsa kujya mu rugo gufata ikiruhuko.”
ntezimana esdras
March 15, 2022 at 9:41 am
Kubyara Umwana nicyo kintu kidushimisha kurusha ibindi.Byerekana ko Imana yaturemye idukunda cyane.Ishaka ko duhora twishimye.
Ikibasumba
March 15, 2022 at 10:30 am
Icyubahiro kinshi kubavukijwe amahirwe yo kubona abazukuru babo nkawe.