Connect with us

Amakuru aheruka

Umunyamakuru Horaho Axel yasohoye amatariki y’ubukwe bwe

Umunyamakuru w’imikino Horaho Axel yashyize ahagaragara amatariki y’ubukwe bwe n’umukobwa baherutse gusezerana imbere y’amategeko witwa Masera Nicole, aho buzaba ku wa 11 Kamena 2022.

Umunyamakuru Horaho Axel yasohoye amatariki y’ubukwe bwe

Tariki ya 18 Werurwe 2021 nibwo aba bombi basezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko, ni umuhango wakorewe mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye.

Nk’uko ubutumire bw’ubukwe bwa Horaho Axel bubigaragaza, ubukwe bwabo buzaba ku wa 11 Kamena 2022, gusa nta byinshi byatangajwe ku hazabera ubukwe n’ibindi.

Masera Nicole umugore wa Horaho Axel atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hari amakuru avuga ko nyuma y’ubukwe bwabo nawe azahita amusangayo bakajya kubana muri iki gihugu.

Ubukwe bwabo bugiye kuba nyuma y’imyaka ibiri n’igice bari mu munyenga w’urukundo, mbere yo gusezerana mu mategeko bahuye nyuma y’igihe kitari gito batabonana kuko baherukanaga bakiri abana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bakuriye.

Horaho Axel yambitse impeta Nicole tariki ya 14 Werurwe 2021, ni ibirori byakorewe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri Hoteli Kivu Serena, ni nyuma y’uko yariy ageze mu Rwanda tariki 8 Werurwe akubutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho asanzwe atuye muri Leta ya Texas.

Horaho ni umwe mu banyamakuru b’imikino bamaze kumenyekana mu Rwanda, yanyuze ku bitangazmaakuru birimo Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda, RadioTV10 yakozeho mu kiganiro “Urukiko” cyavugishije benshi ariko abagikoraga bakaza gutandukanywa.

Kuri ubu ni umunyamakuru wa Fine FM mu kiganiro cy’imikino “Urukiko rw’Ubujurire” asangiye na Sam Karenzi na Bruno Taifa.

Save the Date ya Horaho Axel na Nicole Masera

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. rukesha

    March 2, 2022 at 4:06 pm

    Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza aribo bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bakarwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Niba dushaka kuzaba muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’abo twashakanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka