Connect with us

Amakuru aheruka

Min Gatabazi yavuze ko nta biganiro n’abayislam ku gutora Adhana hakoreshejwe indangururamajwi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari basanzwe bakoresha mu muhamagaro wa Adhana , ukangurira abayisalamu kuza gusenga.

Min Gatabazi yasabye abayisilamu gukoresha ikoranabuhanga aho gukoresha indangururamajwi mu gutora Adhana

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022 mu kiganiro na Radio Rwanda.

Hari hashize iminsi havugwa  ko imisigiti imwe yo mu Mujyi wa Kigali ibujijwe gukoresha indangururamajwi mu mumuhamagaro wa Adhana mu rwego rwo kwirinda guteza urusaku ndetse no kubangamira ituze ry’umuturage.

Ni ibintu bitanyuze Abayisilamu bo mu Mujyi wa Kigali  ndetse banibaza impamvu Polisi y’Igihugu yafashe icyo cyemezo.

Nyuma y’ibyo Polisi y’igihugu yatangaje ko imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku nk’uko biteganywa n’itegeko No 69\2018 ryo kuwa 30\08\2018 mu ngingo yaryo ya 68.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu kiganiro na Radiyo Rwanda, yatangaje  ko icyemezo cyafashwe kitareba imisigiti  umunani (8) gusa nk’uko ubuyobozi bw’idini ya Islam bwari bwabitangaje maze avuga ko bakwiye gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni nk’uburyo bwawo kubibutsa ko bakwiye kujya gusenga.

Yagize ati “Ntabwo itegeko rireba imisigiti umunani , itegeko rireba umuntu wese wakora urusaku n’ijoro.Ubwo ni umunani yavuzwe ariko n’ibindi byose bishobora gusakuriza umuntu n’ijoro, birahagarikwa.Ari imisigiti, ari insengero,ari abakora ubukwe,ari amahoteri,abantu bose bashobora gukora urusaku rukangura abantu .”

Yakomeje ati “Ntabwo icyavuyeho ari ukujya gusenga kuri izo saha,abantu bashaka kujya gusenga kuri ayo masaha bakomeze basenge ariko ikivuyeho ni ugukangura abantu n’ijoro bo batagiye gusenga kandi wowe ugiye gusenga, batari muri gahunda muhuje.”

“Ubu ngubu iterambere ryaraje.Tukiri bato twakangurwaga n’inzogera yo kwa padiri ,abandi bagakangurwa n’inzogera y’abayisilamu ariko ubu telefoni zirahari, bashyiremo ikibibutsa(Reveille) kuri ayo masaha bagomba gusengeraho, isaha n’igera imukangure, ashobora kubwira umukangura.Nibakoreshe ikoranabuhanga ,biriya ni ibya kera mu gihe hatari hari ibintu bishobora kubakangura.”

Ku munsi w’ejo mu itangazo ryasohowe n’Umuryango w’ Abayisilamu mu Rwanda(RMC) wari wizeje abayoboke b’idini ya Isilamu ko iri gufatanya n’inzego bireba mu gushakira umuti urambye iki kibazo ndetse ko  hashobora kuba ibiganiro .

Gusa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko nta biganiro bihari kuko hagomba gukurikizwa amategeko.

Yagize ati “Nta biganiro byabaho kuko ibiganiro byari kubaho amategeko ataratangazwa,amategeko yaratangajwe agomba kubahirizwa.Ariko ntibabyumve mu buryo bw’amategeko gusa babyumve  mu burenganzira bw’abandi baturage badafite aho bahuriye n’ayo masaha.Birareba abayisilamu,abagatorika,abarokore ,buri wese ajya gusenga n’ijoro akavuza inzogera , akavuza ingoma.”

Yakomeje ati “Ibyo byose bisakuza n’ijoro bikababuza gusinzira, bikababuza uburenganzira bwabo bwo kuruhuka byarahagaritswe n’iryo tegeko kandi rimaze igihe.”

Ku munsi w’ejo Polisi y’Igihugu ibinyujije kuri twitter yibukije abantu bose  ko guteza urusaku rubangamiye abantu ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo uzayarengaho azabihanirwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

11 Comments

11 Comments

  1. Imanirashoboye

    March 16, 2022 at 10:23 am

    Adhan rero si urusaku turebye inkomoko y’ijambo Adhan mu ururimi rw’icyarabu ni ijambo risobanura “Kumenyesha” muyindi mvugo “itangazo” cyangwa se “Umuhamagaro”. Nkuko bigaragara no muri Quran 9:3 Allah aravuga ati: “Ni n’itangazo riturutse kw’Allah n’intumwa yayo rigenewe abantu bose” nanone muri Quran 22:27 haragira hati: “Unahamagarire abantu gukora umutambagiro”. Ntago ari unasakurize abantu cyangwa se urusaku ruturutse ku Mana n’intumwa yayo. aha gusa twarebaga ijambo Adhan imikoreshereze yaryo mu ururimi.
    Njyewe kubwanjye ndabona Min. Yajyiye mubintu bitari ngombwa, rwose niba adhan ari urusaku nihoni ni urusaku amahoni bayakure ku modoka n’abantu bavuga cyane babahane bavugire mumitima n’inzogera zamagare bazice kuko ibyo byose bisakuriza abantu kandi ni ibintu kamere ntawe urwanya kamere ngo abigereho. Adhan si urusaku nongere mbisubiremo n’itangazo n’umuhamagaro w’ Imana n’Intumwa yayo ku bantu niba twe ntabushobozi dufite Imana izikorera akazi kayo reka agahinda kacu tukerekeze ku Mana.

    • Abdoul Karim

      March 16, 2022 at 8:46 pm

      Mwiriwe neza,Adhana ntabwo Ari urusaku.Nyakubahwa Minister rwose uko ni ugukerensa imyemerere y’abantu

  2. Inkoramutima

    March 16, 2022 at 10:51 am

    Niba ari uburenganzira bwa muntu, nibadufashe amatangazo nabo batanga hifashishijwe ziriya modoka zizenguruka ahagarare bajye bakoresha ikoranabuhanga rindi, kuko biradusakuriza cyane kdi ntago urusaku ari urwo mu rukerera gusa ntanubwo aribwo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa gusa.

  3. Rinda

    March 16, 2022 at 12:14 pm

    Rwose ni byo kandi birumvikana. Minister Gatabazi yavuze ukuri. Kera nta bundi buryo bwariho. Ubu za reveilles mu ma telephone zirakoreshwa. Yewe hari n amasaha yo mu nzu yabugenewe akangura ufite gahunda. Rero usibye na Islam, n andi matorero n amadini na njye ahi nsengera, byubahirizwe. Ibintu bikangura impinja, bigakangura abarwayi bakeneye umutuzo, bikabuza abantu kwiyumva no kuruhuka babikeneye, haba ku manywa cg ni joro, bikwiye gucika. Hari ahantu hagenewe urusaku nko ku mastades mu nganda, aho naho urusaku rwaho rwumvikana ahi gusa. Utarukeneye ntajyayo.
    Rero RNP n izindi nzego badufashe nk abaturage ntibibe ibyo muri Kigali gusa, kuko natwe mu cyaro ibidusakuriza n abasinzi bataha bivuga bivovota mu ma cartiers mu gicuku nabo bajye bahanwa n itegeko.

  4. Abdul

    March 16, 2022 at 1:16 pm

    Subu Azana yiminota itanu koko yaruta imiziki yirwa icuranga cy iriya modoka yamamaza

  5. Me

    March 16, 2022 at 1:51 pm

    Min nkyemanze ayo wize

    Ndanakugaye ndibaza nti
    Ese nibyo bisakuza gusa
    Ase saakumi ni mwe
    Umunyarwanda ubugisinziriye
    Aba ariburye amashuka cg
    Ingonera min ntakabone aryama agirengo abanyarwanda baryama
    2005 umunyu wagura150 1kg
    Ubu Urikugura 600 1kg
    Wikubye 4

    Kd unushahara yewe nabanyakabyizi
    Ntacyahindutse
    Ese daa twaryama ubwobusa bufaranga tukarota tukabubona

    Min gatabaza ikibazo abanyarwanda dufite si urusaku

    Reba neza .

    • James

      March 16, 2022 at 3:56 pm

      Ibyo minister yatangaje ni ukuri 100%,abasilamu b’abahezanguni umunsi babuzaga abarokore gucuranga no gushyira sound proof munsengero ko batasakuje none kiriya kintazi kimanitse kumisigiti nicyo cyabateye gusakuza,rwose ni urusaku noneho murukerera kirabangama,bravo kuri police na minaloc

      • Shaban

        March 17, 2022 at 9:14 am

        Ariko James ijambo ubuheza nguni uzi icyaricyo cg nibyakujemo gusa nawe uti natanzwe reka mvuge mukuri kuvugango abarokore barababujije ntibyakozwe nabo wita abaheza nguni usibyeko wenda imyumvire yawe ariko igutegeka
        Rero mukuri ibyo byahozeho utaranavuka ntuzi nuburyo byatangiye bereke wivugabyinshi ababishinzwe bazabikemura

  6. Fatu

    March 16, 2022 at 2:21 pm

    Muraduhenukiye turababaye,peee ubu koko ninde wababwiyeye ko adhana imusakuriza??iminota 5??irasukuza??ariko wenda intore yacu izurusha intanbwe yatuvuganira kuko si ubwambere muyikuyeho akadutabara

  7. Ukuri

    March 17, 2022 at 6:45 am

    Arega twumve ibintu neza ntibakuteho urusaku rwo kumanywa pee ,kumanywa rwose addanah ukorwe,ingoma zibuzwe,inzongera zihanike,amakondera atsikimbe,imyirongi irangurure,impundu zibuzwe urwunge ntakibazo peee.ark nijoro cyane saa Kumi nigice umuntu Ari mu bitotsi ashizweyo rwose dukeneye silence (addanah ikorwa5 kumunsi nihavaho 1 yo murukerera ntakibazo mbibonamo)

  8. Ukuri

    March 17, 2022 at 6:54 am

    Arega twumve ibintu neza ntibakuyeho urusaku rwo kumanywa pee ,kumanywa rwose addanah ikorwe ndetse cyane ,ingoma zibuzwe,inzongera zihanike,amakondera atsikimbe,imyirongi irangurure,impundu zibuzwe urwunge ntakibazo peee.ark nijoro cyane saa Kumi nigice umuntu Ari mu bitotsi ashizweyo rwose dukeneye silence (addanah ikorwa 5 kumunsi ibyo birazwi ark nihaveho iriya 1 yo murukerera. ntakibazo mbibonamo)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka