Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi bari basanzwe bakoresha mu muhamagaro wa Adhana , ukangurira abayisalamu kuza gusenga.
Min Gatabazi yasabye abayisilamu gukoresha ikoranabuhanga aho gukoresha indangururamajwi mu gutora Adhana
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022 mu kiganiro na Radio Rwanda.
Hari hashize iminsi havugwa ko imisigiti imwe yo mu Mujyi wa Kigali ibujijwe gukoresha indangururamajwi mu mumuhamagaro wa Adhana mu rwego rwo kwirinda guteza urusaku ndetse no kubangamira ituze ry’umuturage.
Ni ibintu bitanyuze Abayisilamu bo mu Mujyi wa Kigali ndetse banibaza impamvu Polisi y’Igihugu yafashe icyo cyemezo.
Nyuma y’ibyo Polisi y’igihugu yatangaje ko imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku nk’uko biteganywa n’itegeko No 69\2018 ryo kuwa 30\08\2018 mu ngingo yaryo ya 68.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu kiganiro na Radiyo Rwanda, yatangaje ko icyemezo cyafashwe kitareba imisigiti umunani (8) gusa nk’uko ubuyobozi bw’idini ya Islam bwari bwabitangaje maze avuga ko bakwiye gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni nk’uburyo bwawo kubibutsa ko bakwiye kujya gusenga.
Yakomeje ati “Ntabwo icyavuyeho ari ukujya gusenga kuri izo saha,abantu bashaka kujya gusenga kuri ayo masaha bakomeze basenge ariko ikivuyeho ni ugukangura abantu n’ijoro bo batagiye gusenga kandi wowe ugiye gusenga, batari muri gahunda muhuje.”
“Ubu ngubu iterambere ryaraje.Tukiri bato twakangurwaga n’inzogera yo kwa padiri ,abandi bagakangurwa n’inzogera y’abayisilamu ariko ubu telefoni zirahari, bashyiremo ikibibutsa(Reveille) kuri ayo masaha bagomba gusengeraho, isaha n’igera imukangure, ashobora kubwira umukangura.Nibakoreshe ikoranabuhanga ,biriya ni ibya kera mu gihe hatari hari ibintu bishobora kubakangura.”
Ku munsi w’ejo mu itangazo ryasohowe n’Umuryango w’ Abayisilamu mu Rwanda(RMC) wari wizeje abayoboke b’idini ya Isilamu ko iri gufatanya n’inzego bireba mu gushakira umuti urambye iki kibazo ndetse ko hashobora kuba ibiganiro .
Gusa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko nta biganiro bihari kuko hagomba gukurikizwa amategeko.
Rwose ni byo kandi birumvikana. Minister Gatabazi yavuze ukuri. Kera nta bundi buryo bwariho. Ubu za reveilles mu ma telephone zirakoreshwa. Yewe hari n amasaha yo mu nzu yabugenewe akangura ufite gahunda. Rero usibye na Islam, n andi matorero n amadini na njye ahi nsengera, byubahirizwe. Ibintu bikangura impinja, bigakangura abarwayi bakeneye umutuzo, bikabuza abantu kwiyumva no kuruhuka babikeneye, haba ku manywa cg ni joro, bikwiye gucika. Hari ahantu hagenewe urusaku nko ku mastades mu nganda, aho naho urusaku rwaho rwumvikana ahi gusa. Utarukeneye ntajyayo.
Rero RNP n izindi nzego badufashe nk abaturage ntibibe ibyo muri Kigali gusa, kuko natwe mu cyaro ibidusakuriza n abasinzi bataha bivuga bivovota mu ma cartiers mu gicuku nabo bajye bahanwa n itegeko.
Ibyo minister yatangaje ni ukuri 100%,abasilamu b’abahezanguni umunsi babuzaga abarokore gucuranga no gushyira sound proof munsengero ko batasakuje none kiriya kintazi kimanitse kumisigiti nicyo cyabateye gusakuza,rwose ni urusaku noneho murukerera kirabangama,bravo kuri police na minaloc
Imanirashoboye
March 16, 2022 at 10:23 am
Adhan rero si urusaku turebye inkomoko y’ijambo Adhan mu ururimi rw’icyarabu ni ijambo risobanura “Kumenyesha” muyindi mvugo “itangazo” cyangwa se “Umuhamagaro”. Nkuko bigaragara no muri Quran 9:3 Allah aravuga ati: “Ni n’itangazo riturutse kw’Allah n’intumwa yayo rigenewe abantu bose” nanone muri Quran 22:27 haragira hati: “Unahamagarire abantu gukora umutambagiro”. Ntago ari unasakurize abantu cyangwa se urusaku ruturutse ku Mana n’intumwa yayo. aha gusa twarebaga ijambo Adhan imikoreshereze yaryo mu ururimi.
Njyewe kubwanjye ndabona Min. Yajyiye mubintu bitari ngombwa, rwose niba adhan ari urusaku nihoni ni urusaku amahoni bayakure ku modoka n’abantu bavuga cyane babahane bavugire mumitima n’inzogera zamagare bazice kuko ibyo byose bisakuriza abantu kandi ni ibintu kamere ntawe urwanya kamere ngo abigereho. Adhan si urusaku nongere mbisubiremo n’itangazo n’umuhamagaro w’ Imana n’Intumwa yayo ku bantu niba twe ntabushobozi dufite Imana izikorera akazi kayo reka agahinda kacu tukerekeze ku Mana.
Abdoul Karim
March 16, 2022 at 8:46 pm
Mwiriwe neza,Adhana ntabwo Ari urusaku.Nyakubahwa Minister rwose uko ni ugukerensa imyemerere y’abantu
Inkoramutima
March 16, 2022 at 10:51 am
Niba ari uburenganzira bwa muntu, nibadufashe amatangazo nabo batanga hifashishijwe ziriya modoka zizenguruka ahagarare bajye bakoresha ikoranabuhanga rindi, kuko biradusakuriza cyane kdi ntago urusaku ari urwo mu rukerera gusa ntanubwo aribwo uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa gusa.
Rinda
March 16, 2022 at 12:14 pm
Rwose ni byo kandi birumvikana. Minister Gatabazi yavuze ukuri. Kera nta bundi buryo bwariho. Ubu za reveilles mu ma telephone zirakoreshwa. Yewe hari n amasaha yo mu nzu yabugenewe akangura ufite gahunda. Rero usibye na Islam, n andi matorero n amadini na njye ahi nsengera, byubahirizwe. Ibintu bikangura impinja, bigakangura abarwayi bakeneye umutuzo, bikabuza abantu kwiyumva no kuruhuka babikeneye, haba ku manywa cg ni joro, bikwiye gucika. Hari ahantu hagenewe urusaku nko ku mastades mu nganda, aho naho urusaku rwaho rwumvikana ahi gusa. Utarukeneye ntajyayo.
Rero RNP n izindi nzego badufashe nk abaturage ntibibe ibyo muri Kigali gusa, kuko natwe mu cyaro ibidusakuriza n abasinzi bataha bivuga bivovota mu ma cartiers mu gicuku nabo bajye bahanwa n itegeko.
Abdul
March 16, 2022 at 1:16 pm
Subu Azana yiminota itanu koko yaruta imiziki yirwa icuranga cy iriya modoka yamamaza
Me
March 16, 2022 at 1:51 pm
Min nkyemanze ayo wize
Ndanakugaye ndibaza nti
Ese nibyo bisakuza gusa
Ase saakumi ni mwe
Umunyarwanda ubugisinziriye
Aba ariburye amashuka cg
Ingonera min ntakabone aryama agirengo abanyarwanda baryama
2005 umunyu wagura150 1kg
Ubu Urikugura 600 1kg
Wikubye 4
Kd unushahara yewe nabanyakabyizi
Ntacyahindutse
Ese daa twaryama ubwobusa bufaranga tukarota tukabubona
Min gatabaza ikibazo abanyarwanda dufite si urusaku
Reba neza .
James
March 16, 2022 at 3:56 pm
Ibyo minister yatangaje ni ukuri 100%,abasilamu b’abahezanguni umunsi babuzaga abarokore gucuranga no gushyira sound proof munsengero ko batasakuje none kiriya kintazi kimanitse kumisigiti nicyo cyabateye gusakuza,rwose ni urusaku noneho murukerera kirabangama,bravo kuri police na minaloc
Shaban
March 17, 2022 at 9:14 am
Ariko James ijambo ubuheza nguni uzi icyaricyo cg nibyakujemo gusa nawe uti natanzwe reka mvuge mukuri kuvugango abarokore barababujije ntibyakozwe nabo wita abaheza nguni usibyeko wenda imyumvire yawe ariko igutegeka
Rero mukuri ibyo byahozeho utaranavuka ntuzi nuburyo byatangiye bereke wivugabyinshi ababishinzwe bazabikemura
Fatu
March 16, 2022 at 2:21 pm
Muraduhenukiye turababaye,peee ubu koko ninde wababwiyeye ko adhana imusakuriza??iminota 5??irasukuza??ariko wenda intore yacu izurusha intanbwe yatuvuganira kuko si ubwambere muyikuyeho akadutabara
Ukuri
March 17, 2022 at 6:45 am
Arega twumve ibintu neza ntibakuteho urusaku rwo kumanywa pee ,kumanywa rwose addanah ukorwe,ingoma zibuzwe,inzongera zihanike,amakondera atsikimbe,imyirongi irangurure,impundu zibuzwe urwunge ntakibazo peee.ark nijoro cyane saa Kumi nigice umuntu Ari mu bitotsi ashizweyo rwose dukeneye silence (addanah ikorwa5 kumunsi nihavaho 1 yo murukerera ntakibazo mbibonamo)
Ukuri
March 17, 2022 at 6:54 am
Arega twumve ibintu neza ntibakuyeho urusaku rwo kumanywa pee ,kumanywa rwose addanah ikorwe ndetse cyane ,ingoma zibuzwe,inzongera zihanike,amakondera atsikimbe,imyirongi irangurure,impundu zibuzwe urwunge ntakibazo peee.ark nijoro cyane saa Kumi nigice umuntu Ari mu bitotsi ashizweyo rwose dukeneye silence (addanah ikorwa 5 kumunsi ibyo birazwi ark nihaveho iriya 1 yo murukerera. ntakibazo mbibonamo)