Connect with us

Amakuru aheruka

REG BBC yatsinze CFV Beira ishimangira gukina BAL 2022 iyoboye akarere ka Sahara

Ikipe ya REG BasketBall Club yari ihagarariye u Rwanda mu mikino yo gushaka itike ya ¼ cya BAL yaberaga Dakar muri Senegal yakatishije itike yo gukina iyi mikino izabera i Kigali, izamuka ari iya mbere mu karere ka Sahara (Sahara Conference).

REG BBC niyo iyoboye Akarere ka Sahara

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 15 Werurwe 2022, saa moya n’igice (7:300 pm), nibwo hasozwaga imikino y’amajonjora ya Basketball Africa League (BAL), umukino wa nyuma REG BBC ikaba yisasiye Club Ferroviario da Beira yo muri Mozambique amanota 94 kuri 89.

Umukino wa REG BBC na  Club Ferroviario da Beira watangiye REG iri ifite imbaraga ziri hejuru, agace ka mbere karangira REG BBC iyoboye n’amanota 20 kuri 17, aka kabiri ikomeza kuba imbere n’amanota 48 kuri 38.

Agace ka gatatu REG yakomeje kuba imbere n’amanota 66 kuri 61, ni mu gihe umukino warangiye REG BBC itsinze Club Ferroviario da Beira ku manota 94 kuri 89.

Umukinnyi watsinze amanota menshi mu mukino akaba yabaye Ndizeye Dieudonne wa REG BBC n’amanota 21.

Nyuma yo gutsinda Club Ferroviario da Beira, ikipe ya REG Basketball Club yahise igira amanota 9 inganya na US Monastir, ibi ariko ntibyayibujije gusohoka mu Karere ka Sahara ari ya mbere kuko REG BBC yari yatsinze US Monastir amanota 77 kuri 74.

Ikipe ya REG BBC yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya ¼ cya BAL 2022 yatangiranye imbaraga itsinda imikino yayo ibiri ya mbere ni nyuma yo kuzana abakinnyi ibakuye muri NBA Shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mukino wa Basketball.

Imikino ya nyuma ya BAL 2022 izabera i Kigali hagati ya tariki tariki 21 na 28 Gicurasi, REG BBC ihagarariye u Rwanda yari yakatishije yabonye itike kuri uyu wa Mbere, tariki 14 Werurwe ubwo yatsindaga US Monastir yari yabaye iya kabiri mu mikino ya BAL 2021.

Abakinnyi ba REG barimo Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques, Ndizeye Dieudonne na Axel Mpoyo bari mu bayifashije muri iyi mikino yaberaga muri Dakar Arena muri Sengal.

Itsinda rya mbere REG yabarizwagamo muri aka karere ka Sahara, riyobowe na REG BBC n’amanota icyenda, US Monastir iza ku mwanya wa kabiri inganya amanota na REG.

Ishyaka ryari ryose ku bakinnyi ba REG BBC

Imikino ya nyuma ya BAL 2022 izakinirwa i Kigali u Rwanda ruhagarariwe na REG BBC

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka