Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi bari basanzwe bakoresha mu muhamagaro wa Adhana , ukangurira abayisalamu kuza gusenga.
Min Gatabazi yasabye abayisilamu gukoresha ikoranabuhanga aho gukoresha indangururamajwi mu gutora Adhana
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022 mu kiganiro na Radio Rwanda.
Hari hashize iminsi havugwa ko imisigiti imwe yo mu Mujyi wa Kigali ibujijwe gukoresha indangururamajwi mu mumuhamagaro wa Adhana mu rwego rwo kwirinda guteza urusaku ndetse no kubangamira ituze ry’umuturage.
Ni ibintu bitanyuze Abayisilamu bo mu Mujyi wa Kigali ndetse banibaza impamvu Polisi y’Igihugu yafashe icyo cyemezo.
Nyuma y’ibyo Polisi y’igihugu yatangaje ko imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku nk’uko biteganywa n’itegeko No 69\2018 ryo kuwa 30\08\2018 mu ngingo yaryo ya 68.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu kiganiro na Radiyo Rwanda, yatangaje ko icyemezo cyafashwe kitareba imisigiti umunani (8) gusa nk’uko ubuyobozi bw’idini ya Islam bwari bwabitangaje maze avuga ko bakwiye gukoresha ikoranabuhanga rya telefoni nk’uburyo bwawo kubibutsa ko bakwiye kujya gusenga.
Yakomeje ati “Ntabwo icyavuyeho ari ukujya gusenga kuri izo saha,abantu bashaka kujya gusenga kuri ayo masaha bakomeze basenge ariko ikivuyeho ni ugukangura abantu n’ijoro bo batagiye gusenga kandi wowe ugiye gusenga, batari muri gahunda muhuje.”
“Ubu ngubu iterambere ryaraje.Tukiri bato twakangurwaga n’inzogera yo kwa padiri ,abandi bagakangurwa n’inzogera y’abayisilamu ariko ubu telefoni zirahari, bashyiremo ikibibutsa(Reveille) kuri ayo masaha bagomba gusengeraho, isaha n’igera imukangure, ashobora kubwira umukangura.Nibakoreshe ikoranabuhanga ,biriya ni ibya kera mu gihe hatari hari ibintu bishobora kubakangura.”
Ku munsi w’ejo mu itangazo ryasohowe n’Umuryango w’ Abayisilamu mu Rwanda(RMC) wari wizeje abayoboke b’idini ya Isilamu ko iri gufatanya n’inzego bireba mu gushakira umuti urambye iki kibazo ndetse ko hashobora kuba ibiganiro .
Gusa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko nta biganiro bihari kuko hagomba gukurikizwa amategeko.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.