Connect with us

Amakuru aheruka

Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro na Sr Immaculée

Madamu Jeannette Kagame yagiranye ibiganiro n’umubikira, Soeur Immaculée Uwamariya ari kumwe n’itsinda riturutse mu muryango wa gikristu witwa Famille Esperance wigisha abantu kubaka ingo nziza.
Kuri rubuga rwa x rwa Madamu Jeannette Kagame batangaje ko kuri uyu wa Gatanu taliki ya 10 Ugushyingo 2023 yagiranye ibiganiro n’uwo mubikira baganira ku cyatuma habaho umuryango mwiza kandi utekanye.
Sr Immaculée Uwamariya ni umubukilira umwe mu bashinze umuryango Famille Esperance, yamenyekanye cyane kubera kwigisha abantu kugira urukundo ndetse no kubana neza kw’abashakanye, kwigisha urubyiruko kubaka ingo zihamye n’ibindi,
Famille Esperance, ni Umuryango uhuza abemera bo mu nzego zitandukanye z’ubuzima bashaka kwishyira hamwe, bashinze imizi mu buzima bwa gikirisitu n’iyogezabutumwa muri Kiliziya Gatolika no hanze yayo, cyane cyane hagamijwe guteza imbere ingo n’umuryango muri rusange.
Sr Uwamariya Immaculée yavutse itariki 7 ukuboza 1970 avukira mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Akaba yarafashe iki cyemezo cyo kwiha Imana mu 1992, yari arangije amashuri yisumbuye, afite n’akazi.
Yize muri APACOPE amashuri y’icyiciro rusange, akomereza muri Saint Aloys i Rwamagana yiga ibijyanye n’ibaruramari. Arangije kwiga yakoze muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Soeur Uwamariya Immaculée ubu ni umuyobizi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye i Kansi mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka