Connect with us

Amakuru aheruka

Le Messager Ngozi yemeye ubusabe bw’umukino wa gishuti na Rayon Sports

Le Messager Ngozi yo mu Burundi yemereye Rayons Sports kuzaza gukina umukino wa gishuti nk’uko yari yabisabwe n’iyi kipe, bahamya ko utatumirwa ngo wange kwitabira ubutumira.

Ikipe ya Messager Ngozi FC yemeye ubusabe bwa Rayon Sports

Tariki ya 7 Werurwe 2022, nibwo ikipe ya Rayon Sports yandikiye Le Messager Ngozi iyisaba umukino wa gishuti, yifuzaga ko wakinwa tariki 26 Werurwe ukabera i Kigali ku saa cyenda (3 :00 p.m).

Nyuma y’ubu busabe bwa Rayon Sports, ubuyobozi bwa Le Messager Ngozi bwemeyeko bwakiriye ibaruwa bwandikiwe kandi bakirye neza ubu butumire bakazabwitabira.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Umuco FM ikorera mu Burundi, Umuyobozi wa Le Messager de Ngozi, Manirakiza Marc yavuze ko ibaruwa bandikiwe na Rayon Sports yabagezeho ndetse batakwanga ubutumire bahawe kandi bigaragaza ko iyi kipe yabo igeze ku rwego rushimishije.

Yagize ati “byaradushimishije kuko umaze kugira urugo ukabona ugutumira ngo uze umuramutse, urumva ko ari intambwe nziza kuri le Messager de Ngozi.”

Manirakiza Marc yakomeje avuga ko nyuma yo kwakira ubu busabe bwa Rayon Sports, ubuyobozi bwa Le Messager de Ngozi bugiye kuvugana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi kugira ngo barebe uko bazakina uriya mukino, gusa bamaze gusubiza Rayon Sports ko uyu mukino wakinwa kandi bari kuvugana ku itegurwa ryawo.

Ati “Tubabwira ko ibaruwa twayibonye kandi twemera ko uwo mukino twawukina. Murabizi umupira w’amaguru ni umukino usaba ubushobozi, twavuga ko hari ibyo turi kuvugana ku ruhande rw’abayobozi ba Rayon Sports n’abayobozi ba le Messsager Ngozi.”

Uyu muyobozi wa Le Messager Ngozi yavuze ko hari ibyo basabye Rayon Sports bategereje igisubizo cyabyo, ibi ngo bizakurikirwa nuko nabo bazatumira iyi kipe mu Burundi.

Hari amakuru y’uko Rayons Sports yaba yamaze gusubiza ku byasabwe na Le Messager Ngozi harimo no gusaba umuntu bafatanya buri munsi mu gutegura uyu mukino wa gishuti.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunganya na Etoile de l’Est yo mu Karere ka Ngoma igitego 1-1, yishyuwe ku munota wa nyuma, ubu irabarizwa ku mwanya wa kane n’amanota 34 ku munsi wa 20 wa shampiyona, yatsinze imikino 9, inganya irindwi itakaza imikino 4. Ikaba irushwa amanota 10 na APR FC na Kiyovu SC ziyoboye urutonde rwa shampiyona.

Le Messager Ngozi FC ikina icyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Burundi ibarizwa mu mujyi wa Ngozi, yashinzwe mu mwaka wa 2005 na uwari Perezida Pierre Nkurunziza, imikino yayo iyakirira kuri sitade Urukundo de Buye i Ngozi.

Iyi kipe niyo yegukanye igikombe cya shampiyona cy’umwaka wa 2022-2021, ikaba ifite ikaba ifite shampiyona eshatu n’igikombe cy’igihugu kimwe.

Muri uyu mwaka w’imikino 2021-2022, ku munsi wa 23 wa shampiyona Le Messager Ngozi iri ku mwanya wa karindwi n’amanota 33 irushwa amanota 12 na Bumamuru iri ku mwanya wa mbere.

Mu mikino itanu iheruka yanganyije itatu itsindwa ibiri. Tariki 26 Werurwe 2022 Rayon Sports yifujeho umukino wa gicuti ni nyuma y’umunsi umwe ikinnye umukino wa shampiyona na Royal Muramvya.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka