Connect with us

Amakuru aheruka

Kigali: Mu nshamake uko byagenze mu giterane ‘Nzaryubaka rimere uko ryahoze kera’ kuri ADEPR Gashyekero

Kuri ADEPR Gashyekero mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro habereye igiterane kizamara icyumweru, uyu ni umunsi wa Kabiri kimaze gitangiye aho Abakristu baje kwica ibyuho byose no kwiyegereza Umutabazi.

Iki giterane kizamara iminsi irindwa gifite insanganyamatsiko ifite  intego iri muri Amosi 9:11.

Igiterane cyatangijwe n’isengesho ryo gusaba imbaraga kuri uyu munsi w’ibitangaza mu Gashyekero.

17h35′ Korali Itabaza yo muri ADEPR Gashyekero niyo yabimburiye abandi muri iki giterane gitegerejwemo umuhanzi ukunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

Binyuze mu ndirimbo abagize Korali Itabaza bari gutambutsa ubutumwa bwiza bwo guhembura imitima ya benshi bari mu giterane.

17 h47′Hakurikiyeho Korali Bethel nayo yo muri ADEPR Gashyekero yiganjemo ababyeyi, inkumi n’abasore.

Mu ndirimbo nziza bati “Nimwihangane byose bizashira mushikame mu masezerano muzabona agaciro k’uhoraho.”

18h00′ Bati abagisinziriye mwese nimukanguke kugira ngo inzeso zanyu zihoremo amavuta.

Hakurikiyeho Korali  Iriba yinjiriye mw’ikorasi igira iti “Nsanze uri mwiza Mana we, Nsanze uri mwiza Mana we.”

18h02′ Mu ndirimbo ivuga ko ibyiringiro by’abana b’Imana ari umusaraba kandi ko nta jambo ry’Imana ritazasohoka.

Bati icyo gihugu nta marira abayo nta n’urupfu kandi abazagerayo bazaririmba indirimbo zo kunesha.

Abantu baratuje bari kumva indirimbo nziza ya Korali Iribaivuaga uko abamalayika bazakira abazagera mu gihugu cyiza cy’ijuru.

18’08’ Umuyobozi wa Gahunda y’umunsi Niyongira Deo ageze mu mwanya mwiza wo kwakirana.

18h09′ Umuyobozi w’Itorero rya Gashyekero, Hagenimana Anastase asuhuje Itorero mu ndirimbo igira iti “Icyubahiro n’Icyimana”

Mu munezero mwiza w’abitaburiye Igiterane bari gukomera amashyi Imana bayiha icyubahiro.

Bati “Amashimwe n’icyubahiro n’iby’uwicaye kuri ya ntebe.”

18hh13′ Ndashima Imana yaduhaye umunsi wa Kabiri w’iki giterane, ni igiterane cy’Umugisha.

18h14′ Umuyobozi wa ADEPR Gashyekero yakiriye Amakorali yose yitabiriye iki giterane.

Umuyobozi wa ADEPR Gashyekero, Anastase HAGENIMANA

18h16′ Abakristo ba ADEPR Gashyekero basuhuje abitabirye iki giterane ndetse hakiriwe n’abashyitsi bose muri rusange bakomera amashyi Imana.

18H18′ Korali Heromoni isuhuje Iteraniro muri rusange ndetse hakiriwe n’abadiyakoni bose.

18h22′ Umushumba Mutware Binyonyo waturutse mu Karere ka Rubavu aramukije Itorero.

18h25′ Umuyobozi wa Gahunda ahaye umwanya Korali kugira ngo zitambutse ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo zo kuyisingiza.

Abantu bose bateze amatwi, baratuje ariko abandi bagenda baza muri iki giterane biteganyijwe ko gisoza isaa mbiri z’ijoro.

18h34′ Umuhanzikazi Stella Manishimwe atu “Nshimye Imana ko Imana yatuzigamye ikaztuzigamira ibintu byose byiza biri imbere”

Uyu muhanzikazi aramukije Itorero mbere yo kuza kuririmba mu mwanya muto.

Uyu muhanzikazi atangajwe n’urusengero rugiye kuzura mu Gashyekero, ni urusengero rugezweho rwakira abantu benshi imirimo yo kurwubaka igeze kure

Korali zikomeje kuririmbira Imana ari nako Abakristo babafasha

18H 50′ Itorero ryakiriye umufasha w’Umushumba w’Ururembo rwa Kigali, ubwo yatangizaga iki giterane ku munsi wa Mbere kuwa 14 Werurwe 2022, Pastor Valentin Rurangwa yavuze ko iki giterane ari umugisha ko ku munsi wa Kabiri hazaza abo mu muryango we kwifatanya n’abanyagashyekero.

18h59′ Umuhanzikazi Stella Manishimwe  Christine ahawe ikaze aho agiye kuririmba indirimbo 3.

Abanje gusuhuza Itorero aribwira ko ku birenge by’Imana ariho yatabariwe ko amarira yazanye atariyo yatahanye.

Abakristo bamuhanze amaso aho bari kumufasha guha amashyi umwami w’amahoro Yesu Kristo.

Ati “Mu birenge bya Yesu abashomeri babona akazi, amavuta yabura ariko abarokore bakayabona”

Kuri uyu munsi wa Kabiri Stella Manishimwe ukunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana niwe muhanzi w’umunsi watumiwe.

19h03′ Iteraniro ryose ryahagaze aho ririmo guha amashyi Yesu Kristo ariko bacinya akadiho.

19h07′ Stella ati “Nihashimwe Yesu waje iwacu twamukurikiye dushonje artugaburira, muri Yesu batwitaga ingumba nashimwe kuko atanga abahungu n’abakobwa.”

Ati “Ntayindi nkuru mbazaniye Yesu niyamamare mu buzima bwanyu.”

Stella Manishimwe ati ndashaka kukwamamaza kugera ku mpera y’isi

Uyu muhanzikazi avuga ko Yesu yafashije Itorero akaba ariyo mpamvu Itorero rigomba kwamamaza ingoma y’Imana.

Aririmba indirimbo yamamaza Imana abakristo bose bahagurutse bakurikiye iyi ndirimbo ye yakunzwe hirya no hino mu gihugu.

Ati “Ndashaka kwamamaza izina ryiza rya Yesu umukozi w’umuhanga, izina ryiza rinezeza, izina dukirizwamo.”

19h17′ Ari rimbye indirimbo agararagaza ko ibyiringiro by’abera biri kuri Kristo.

Indirimbo za Stella Manishimwe zizwi neza n’abitabiriye igiterane bari kuririmbana nta gutegwa.

Guhera ku munota wa mbere atangira kuririmba uyu muhanzikazi ari gucinya umudiho kuburyo bukomeye.

19H30′ Stella aririmba asaba Imana gukomeza gushyigikira abayiringiye by’umwihariko Itorero rya ADEPR Gashyekero.

19h31 Umwanya wo gutanga Icyacumi n’amaturo aho Stella Manishimwe akomeje aririmba mu gihe hari gutangwa Icyacumi n’amaturo.

Nyuma ya Stella Manishimwe harahita hakurikiraho umwigisha w’umunsi Umushumba Mutware Binyonyo.

19h33′ Stella Manishimwe Christine ati Shimwa Mwami Mana yacu hirya yawe ntayindi Mana.

19h39′ Umufasha w’Umushumba w’Ururembo rwa Kigali asengeye umwigisha w’umunsi kugira ngo ubutumwa atambutsa bugaburire Itorero.

Ati “Hari abo wahaye amahoro bayabuze, hari abo wakuye kukagozi bari bagiye kwiyahura ubagaruramo ibyiringiro.”

Nta muvandimwe, nta nshuti twiringiye usibye wowe dukomeje kuguhanga amaso, tuzi neza ko hari ibyo uzaba wakoze kugeza iki giterane kirangiye.

Ati “Dusengeye umwigisha ngo atuvugire kuko uzi ibyo imitima yacu ikeneye, atubwire twumve biciye muri we, komeza kutugirira neza muri byose, Amen.”

19h 43′ Umwigisha w’umunsi Mutware Bunyonyo yinjiye yimbitse ku ntego y’igiterane igaragara muri Amosi 9: 11.

Abanje gushima Imana yongeye gutanga uyu mugoroba yibutsa ko Imana yegura icyaguye igasana ahasenyutse kandi ko ica ibyuho ahaguye.

Yibukije ko hari ibyaha bitanu byatumye ubwami bwa Dawudi busenyuka, iyi nyigisho yayigishije kandi ku munsi w’ejo.

Ati “N’iyo waba uri inshuti y’Imana ntiyihanganira ibyaha.”

Agaragaje ko Imana igufiteho umushinga mwiza w’amahoro, umushinga w’ibyiza ndetse n’umunezero.

Ati “Uwiteka agufiteho umushinga kandi umushinga mwiza.”

Gusenya biroroha cyane ariko gusana biragora, kugira ngo dusane ibyasenyutse twegure ihema.

19h50′ Gusana ibyasenyutse bisaba gusenga no kwihana.

“N’ubwo hari ubutumwa bugora butaryoshye ni ukubwira umuntu wo muri iki kinyejana kwihana.”

Ati “Ntabwo ndi umuvugabutumwa ushaka kwamamara ndabizi ko abantu badashaka ubutumwa aho bashaka ibijyanye n’irari ryabo.”

Hanga amaso Uwiteka Imana yacu no kwinginga mu masengesho mazima ajyanye no kwihana, amasengesho y’umunyabyaha ni ikizira.

19h58′ Iyo ubaye umunyamasengesho uba umukundwa w’Imana.

Yerekanye uko amasengesho ya Daniel yakunzwe n’Imana ndetse akabasha no gukora.

Stella Manishimwe Christine ku ruhimbi aho ari gusoma imirongo ari kubwirwa na Mutware Binyonyo

20h10′ Nimba ushaka gusana ibyangiritse iwawe ubaka igicaniro.

“Nimba ibyumba byawe byaruzuye uzafate muri salon yawe uvuge ngo muri iriya nguni niho nzanya mpurira n’Uwiteka Imana yanjye, ubaka igicaniro munzu yawe.”

20h23′ Niyo twagira urusengero rwiza sicyo Imana ishaka, irashaka imitima myiza.

Ibyiringiro biracyahari ko twasana ibyasenyutse n’ibyatugushije n’ibyaha byabyo, haracyiriho ibyiringiro.

Binyonyo ati “Ntushoboa gusana ubuzima bw’umwuka udasenga, Satani yanga ko dusenga.”

20h20′ Umwanya wo gusengera abafite ibyasenyutse bashaka gusana ndetse no kwiyunga n’Imana.

Umwanya uyobowe na ati ushaka kwihana n’abikore kuko ni umwanya ukomeye wo kwegera Imana.

20h46′ Umuhanzikazi Stella Manishimwe ahawe Iminota 8 yo kongera kuririmba imbere y’Iteraniro,

Stella Manishimwe mu ndirimbo yamamayeho yitwa ‘Ninjye wa mugore’ niyo ari kuririmbana n’abitabiriye igiterane.

Ati “Amashimwe n’ayawe ibihe bidashira ooh Yesu we, tugushimiye ibyatubayeho tukuragije n’ibiri imbere.”

Stella Manishimwe ahawe iminota 8 yo kuririmbira abitabiriye igiterane

21h01′ Igiterane gisojwe n’isengesho ryo gusaba Imana kongera gusana amarembo yasenyutse.

Kuwa Gatutu tariki 16 Werurwe 2022 uzaba ari umunsi wa Gatatu w’iki giterane kizamara iminsi irindwi hategerejwe Korali Urumuri kuva muri ADEPR Karugira.

Abavugabutumwa barimo Stiven Rwakiza uzaturuka mu Karere ka Nyagatare Dr Samuel Byiringiro nibo bazigisha kuri uyu munsi.

Imana ibahe Umugisha mwe mwese mwabanye n’UMUSEKE ku munsi wa Kabiri w’iki giterane cy’iminsi irindwi kiri kubera kuri ADEPR Gashyekero.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka