Connect with us

Amakuru aheruka

Ikigo gikora Tamu Sanitary Pads nicyo cyegukanye igihembo cy’indashyikirwa mu gutanga serivise inoze

Mu muhango wo gutanga ibihembo ku bigo bitanga serivise zinoze, Ikigo cya Inovos Ltd gikora impapuro z’isuku zifashishwa n’abari n’abategarugori mu gihe cy’imihango (Sanitary Pads) cyahize ibindi cyegukana igikombe.

Byari ibyishimo ubwo bakiraga iki gikombe cy’indashyikirwa

Ibi bihembo byatanzwe kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022 muri Marriot Hotel i Kigali.

Ikigo cya Inovos Ltd cyegukanye iki gihembo nyuma y’amajwi  n’amatora yakozwe hifashsishijwe murandasi.

Ibigo 8  bifite aho bihurira n’isuku n’isukura nibyo byari bihatanye na Inovos Ltd mu irushanwa ritegurwa na Kalisimbi Events maze iki kigo kizwiho gukora Tamu Sanitary Pads gihigika abo bari bahatanye.

Uwineza Liliane uyobora Inovos Ltd yabwiye UMUSEKE ko yishimiye iki gihembo begukanye, avuga ko kigiye gutuma bakora neza no kurushaho gutanga serivise zinoze.

Yashimiye ikipe y’abakozi bakorana badahwema kwitangira uyu murimo bakora.

Ati “Iki gihembo mpawe kiranshimishije, ibi rero bidutera imbaraga zo gukora neza kurushaho.”

Avuga ko ashimira by’umwihariko abakiriya babo kuko aribo batumye babona icyo gihembo cyabateye imbaraga zo gukomeza kugera kuri byinshi.

Uwineza avuga ko gutwara iki gikombe bifite ishingiro kubera ubwiza bwa Tamu Sanitary Pads ikundwa n’igitsinagore kubera ko itanga umutuzo kubayikoresha ikaba itanuzura vuba.

Ati “Iyi Pad ifite umwihariko wo kuba ari ntoya kandi igafata imihango myinshi, urumva ko rero nta mpungenge wagira ko ishobora kuzura vuba.”

Uwineza Liliane uyobora Inovos Ltd avuga ko iki gihembo kigiye gutuma bakora cyane kurushaho

Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ivuga ko hashyizwe imbaraga mu kuzamura urwego rwa serivise, kuko u Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bishimira serivisi bahabwa ku gipimo kiri hejuru ya 90%.

Abahawe ibihembo by’ishimwe kubera serivise bahaye abaturage ni 71, bari mu byiciro bitandukanye birimo amahoteri, ubukerarugendo, ubucuruzi n’izindi zikenerwa mu z’ibanze.

Abahize abandi batorwaga n’abaturage binyuze ku rubuga rwa Murandasi rwa https://karisimbi.events/ Ni igikorwa cyitabiriwe n’inzego zitandukanye, zirimo urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, urw’iterambere RDB, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda n’abikorera.

Mugisha Emmanuel Umuyobozi wa Kampani itegura ibitaramo ndetse no gufasha iterambere ry’urubyiruko, yagize ati “Iki gikorwa gifasha kuzamura urwego rwa serivise no kugaragaza akamaro serivise ifitiye igihugu cy’u Rwanda”.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubucuruzi nIinganda ushinzwe igenamigambi, Munyurangabo Jonas mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga ibihembo yagize ati “Urwego rwa serivise ruri mu byitaweho mu iterambere ry’igihugu rukwiye gushyiramo ingufu kugirango serivise zinoze zikomeze kuturanga nk’abanyarwanda”.

Muri rusange impuzandengo y’uko abaturage bishimira imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu gihugu hose iri ku ijanisha rya 74.1%, Urwego rw’umutekano ni rwo rwishimiwe kurusha izindi n’amanota 91.6%, naho ubuhinzi bukagira amanota 59.5%.

Intego ni uko mu mwaka wa 2024 abaturage bazaba bishimiye serivisi bahabwa ku gipimo cyo hejuru ya 90%, mu bitabiriye aya marushanwa basaga 300 hahembwe 71 bahize abandi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka