Ikipe y’u Rwanda yatsinze umukino wa mbere wa gicutiyakinnyemo na Guinea iri kwitegura kujya mu mikino ya nyuma y’Igikombe cya Africa, CAN 2021.
Abakinnyi 11 umutoza Mashami Vincent yabanje mu kibuga
Ni umukino wo gufasha Guinea kumenyera ikirere cyo muri Africa yo hagati no gutyaza abakinnyi bayo ndetse no kubafasha kumenyerena.
Hakiri kare, ku munota wa 22′ Hakizimana Muhadjiri yatsinze igitego cy’Amavubi ku mupira wavuye hagati, ugera kuri myugariro wa Guinea ashaka kuwuhereza umunyezamu we ariko ntiwamugeraho, Muhadjiri awunyuza ku ruhande ujya mu rushundura, biba 1-0.
Icyo gitego kimwe ni cyo cyatandukanyije amakipe yombi mu minota 45.
Amavubi yongeyemo ikindi gitego ku munota wa 46′ Danny Usengimana yabonye umupira inyuma gato y’urubuga rw’amahina atera ishoti ryo hasi umunyezamu ntiyamenye aho unyuze.
Guinea bigaragara ko abakinnyi bayo bataramenyerena, ndetse bafite amakosa menshi inyuma mu bwugarizi, yariye igitego cya gatatu ku munota wa 71′ cyatsinzwe na Muhozi Fred umukino urangira ari 3-0.
Hari hashize igihe Amavubi adatsinda mu mikino mpuzamahanga. Mu majonjora yo guhatanira itike y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar, u Rwanda rwari mu itsinda E ruri kumwe na Kenya, Uganda, na Mali, rwasoje iyo mikino ibanza n’iyo kwishyura rufite inota rimwe gusa ryavuye ku mukino rwanganyije na Kenya. Indi mikino yose rwaratsinzwe.
Nyuma y’uyu mukino n’ubundi Guinea izakina undi wa kabiri n’Amavubi wo uteganyijwe tariki 06 Mutarama, 2021 habura iminsi itatu ngo irushanwa rya CAN 2021 ritangire.
Kaka
January 3, 2022 at 9:54 pm
Yewe ga yewega amavubi atsinda mu mukino udafite akamaro Guinnea yanze kwivunira ubusa ubwo kandi mwishimye ngo mwatsinze