Connect with us

Amakuru aheruka

Bamwe mu bakobwa bitotombera impamvu bavutse ari igitsina gore

Bamwe mu bakobwa n’abubatse ingo b’igitsina gore bemeye gutanga ubuhamya bavuga ko bahuye n’ibishuko biganisha ku gusabwa gukora imibonano mpuzabitsina, kuva barangije amashuri yisumbuye na kaminuza byabagizeho ingaruka mbi mu buzima bwabo.

Ab’igitsina gore bagera kuri makumyabiri na batanu bemeye gutanga ubuhamya bwabo ariko bakifuza ko amazina yabo atajya ahagaragara, bose bahurije ku ngingo ivuga ko kuba barasabwe gukora imibonano mpuzabitsina bakiri bato [ku babyemeye kuyikora] byabagizeho ingaruka.

Izo ngaruka zirimo guhorana ipfunwe ku gutakaza ubusugi bakiri bato, kubyara batarashaka, gutsindwa mu ishuri kubera uburangare, amakimbirane ya hato na hato bagiranye n’abo bashakanye ndetse no kutigirira icyizere kirambye cy’ejo hazaza.

“Nagize kwitotombera impamvu navutse ndi umukobwa”

Mu bo twaganiriye utarifuje ko izina rye rijya hanze, avuga ko kuva arangije amashuri abanza n’ayisumbuye yagiye ahura n’ibishuko by’abasore bose bamusaba kuryamana na we.

Gusa ngo yabashije kubyitwaramo neza kurinda arangije kwiga kaminuza nta musore cyangwa umugabo araryamana na we.

Kubera guteshwa umutwe n’abamutereta kuva akiri muto, avuga ko yageze ubwo yitotombera kuba yaravutse ari umukobwa agira ati “Nageze ubwo nibaza nti ni iki gituma buri wese yifuza ko turyamana? Kuki mpura n’ibishuko umunsi ku wundi; Mana kuki wangize umukobwa?”

Mugenzi we na we warangije amasomo ku rwego rwa kaminuza akabona akazi keza, yavuze ko kuva yaterwa inda ku myaka 18, uwayimuteye akanga kumutwara ngo babane nk’umugabo n’umugore, byamugizeho ingaruka zo kuzinukwa igitsina gabo ndetse no guhorana ipfunwe ryo kuba ari umukobwa wabyariye iwabo utagira urugo ndetse no kugira isoni z’uko yisobanura mu ruhame iyo yagiye mu birori bisaba kwivuga umwirondoro we ku batamuzi; ngo bimugora kuvuga niba ari umugore cyangwa umukobwa.

Avuga ko hari igihe abakobwa bitwa abaswa mu ishuri kandi atari byo mu by’ukuri. Kuri we abenshi babiterwa no kunanirwa gucunga uburanga bwiza bwabo bukurura abasore n’ibishuko bya ba Sugar-Daddy babizeza kubona amafaranga n’ibindi byinshi batavunikiye ndetse n’uburangare bw’ababyeyi badakurikirana abana babo ngo bamenye aho bafite intege nke mu masomo no kutabaganiriza ibijyanye n’imyororokere yabo hakiri kare.

Umugore twaganiriye ufite urugo n’abana babiri, avuga ko igitsina gore bahura n’ibishuko byinshi kugera bakecuye. Agira ati “Uku umbona nanjye barantereta kandi bazi ko mfite umugabo n’abana, muri make twaragowe”.

Hari abavuga ko umukobwa ashoboye kandi ari umunyembaraga iyo atagize ibimurangaza; yatsinda neza mu ishuri yakwiga siyansi nka basaza be, yakora neza n’ibindi byinshi… ugendeye ku kuba abasha gushyira ku murongo ibyo bishuko byose ahura na byo, ukongeraho n’ibibazo by’imibereho ye itegura iterambere n’ejo heza he.

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) ku ya 2 Gashyantare 2023, igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19 ari bo batewe inda imburagihe mu Rwanda mu gihe kingana n’amezi atandatu.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka