Connect with us

Amakuru aheruka

AMAFOTO: Gen Kazura yakiriwe i Paris mu ruzinduko yatangiye rw’iminsi 4

Urubuga rw’ingabo z’igihugu ruvuga ko ku butumire bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo mu Bufaransa, Gen Thierry Buthkard, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura AZURA, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 4 mu Bufaransa.

Gen Kazura aganira n’Umugaba Mukuru w’Ingabo mu Bufaransa

Gen Kazura yageze i Paris ku wa Mbere tariki 14 Werurwe, biteganyijwe ko uruzinduko rwe azarusoza tariki 17 Werurwe, 2022.

Mu bakuru b’ingabo bari kumwe na Gen Kazura harimo Umuyobozi Mukuru w’ubutasi bwa Gisirikare, Brig. Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi w’Ubufatanye bwa Gisirikare ku rwego mpuzamahanga, Brig. Gen Patrick Karuretwa, ndetse n’Umuyobozi Mukuru mu ngabo z’u Rwanda ushinzwe Ibikorwa n’amahugurwa, Col Chrizo Ngendahimana.

RDF ivuga ko mu bigenza Gen Kazura ari ukubyutsa ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa, no kureba amahirwe buri ruhande rwabyungukiramo.

Abakuru b’ingabo z’ibihugu byombi bazanaganira ku bibazo by’umutekano ku mu Karere no ku isi muri rusange.

Umukuru w’Ingabo mu Bufaransa yakira Gen Kazura n’abayobozi ba gisirikare bari kumwe na we

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO@RDF Website

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka