Urukiko rutegetse ko Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority, Nshimyumuremyi Felix afungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge.
NSHIMYIMUREMYI Filexis yaburanye avuga ko yagambaniwe
Rwanategetse ko Mugisha Alexis Emile na we afungwa iminsi 30 by’agateganyo.
Yaba Nshimyumuremyi Felix na Mugisha Alexis Emile urubanza rwabo rwasomwe batari mu cyumba cy’Urukiko. Abanyamategeko babo na bo ntabwo baje gusomerwa. Ubushinjacyaha na bwo ntabwo bwagaragaye mu cyumba cy’urukiko.
Mu cyumba cy’urukiko hari harimo bamwe bo mu miryango y’aberegwa.
Saa kumi n’igice nibwo Inteko y’Umucamanza umwe yasomye icyemezo cy’uranza ruregwamo Nshimyumuremyi Felix na Mugisha Alexis Emile.
Uru rubanza rwaherukaga kuburanshwa ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku wa 10 Werurwe, 2022. Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro ni rwo rwa buranishije uru rubanza.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko abaregwa, yaba Nshyimyumuyemyi Felix, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority na Mugisha Alexis Emile bafungwa by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge kubera uburemere bw’icyaha bakurikiranyweho.
Uru rubanza igihe rwaburanishwaga Mugisha Alexis Emile we yaburanye yemera icyaha.
Naho Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority we yaburanye ahakana icyaha bombi baburana bari basabye Urukiko kubarekura by’agateganyo.
Icyemezo cy’Urukiko
Umucamanza yategetse ko Umuyobozi wa Rwanda Housing Authority Nshyimyumuremyi Felix afungwa muri Gereza ya Nyarugenge iminsi by’agateganyo mu gihe iperereza ry’Ubushinjacyaha rigikomeje.
Urukiko rwanategetse ko Mugisha Alexis Emile na we afungwa iminsi 30 by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge.
Nshimyumuremyi Felix afunzwe nyuma y’aho uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Housing Authority, Serubibi Eric na we arafunzwe, na we akurikiranyweho icyaha cya Ruswa, icyaha gifitanye isano n’ibyaha bimunga ubukungu bw’igihigu.
rutebuka
March 15, 2022 at 6:16 pm
Abantu bakora ibyaha,ni bacye cyane babyemera iyo bageze imbere y’urukiko.Hafi ya bose bavuga ko barengana.Bibabaza cyane Imana yaturemye idusaba kwihana tukayisaba imbabazi z’ibibi dukora.Kandi iratubabarira niyo cyaba icyaha kibi cyane.Urugero,yababariye abitwaga ba Pawulo na Dawudi bakoze icyaha cy’ubwicanyi,kubera ko bihannye,bakaba abantu beza.Abanga kwihana,ntabwo bazaba mu isi nshya dutegereje izaba paradizo ivugwa muli Petero wa kabili,igice cya 3,umurongo wa 13.Bible ivuga ko iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Nicyo gihano cy’abanyabyaha banga kwihana.
Subiza
Your email address will not be published. Required fields are marked *
Tanga ibitekerezo
Kwamamanza