Connect with us

Amakuru aheruka

Kicukiro: Batashye ibiro by’akagari hanatangizwa ibikorwa byo kwiyubakira umuhanda

Abaturage b’Akagari ka Gatare mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro bujuje ibiro by’akagari bivuye mu ngufu n’amafaranga yabo ndetse banatangiza igikorwa cyo kwiyubakira umuhanda.

Hatashywe Ibiro by’Akagari byubatswe n’abaturage

Ni Akagari kuzuye gatwaye amafaranga anagana na Miliyoni 58,886,715 y’uRwanda. Igitekerezo cyo kubaka aka Kagari cyaje mu mwaka wa 2013 gitanzwe n’abaturage ubwabo.

Ni ibiro by’Akagali bigezweho biri muri Etaje igeretse rimwe, ikibanza kubatsemo n’icyo baguriye umuturage wari ugituyemo.

Ubwo aka Kagari katahwaga k’umugaragaro n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa hatangijwe n’igikorwa cyo kubaka umuhanda ungana na Metero 870 ufite agaciro ka Miliyoni 24 Frw yatanzwe n’abaturage ubwabo.

Abaturage bishimira ko biyujurije Akagari bakaba bazajya bakemurirwa ibibazo bitabagoye ndetse binabafashe kwesa imihigo.

Nduwimana Leon umukuru w’umudugudu wa Gatare yavuze ko uyu muhanda wa Metero 870 batangiye kubaka uzashyirwamo kaburimbo uzasozwa utwaye Miliyoni 24,975 Frw.

Yavuze ko iki gitekerezo cyazanywe n’abaturage ubwabo ku buryo umuturage yasabwaga gutanga Ibihumbi 610 Frw.

Ati “Byaratanzwe ninayo mpamvu uyu munsi ibikorwa byo kuwutunganya byatangiye ukazuzura mu mezi abiri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboyi, Murebwayire Jeanne D’Arc yavuze ko yaba ibiro by’Akagari byuzuye ndetse n’umuhanda ugiye kubakwa nta nkunga n’imwe ya Leta irimo ko ari abaturage bishatsemo ubushobozi.

Yagize ati “N’ikibanza nibo bacyiguriye kuko mbere y’uko hubakwa hari hasanzwe hatuyemo umuturage baramubarira, baramwimura kugira ngo hashyirwe igikorwa cy’Indashyikirwa.”

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ,Pudence Rubingisa wari Umushyitsi Mukuru watashye ibi bikorwa yavuze ko kubaka ibikorwaremezo nk’ibi ari ubudasa bw’abatuye aka Kagari, ngo byari bimenyerewe ko bikorwa na Leta.

Mayor Rubingisa Pudence avuga ko ibi ari ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho.

Ati “Si ubwa mbere abaturage ba Gatare bakoze ibikorwa by’indashyikirwa kuko no mu gihe cya Guma murugo bagaburiye abaturanyi babo.”

Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bifasha Umujyi wa Kigali ndetse n’Akarere ka Kicukiro mu kwesa imihigo.

Mayor Rubingisa yavuze ko mu Karere ka Kicukiro abaturage biyubakiye imihanda ingana na Kilometero 27 bayishyiramo kaburimbo, ni mu gihe mu Mujyi wa Kigali abaturage bamaze kwiyubakira imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 63.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro bitabiriye uyu muhango

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Niboyi Murebwayire Jeanne d’Arc avuga ko byakozwe n’abaturage ubwabo.

Uyu muhanda byitezwe ko uzuzura mu mezi abiri

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: NKUNDINEZA@2022

JEAN PAUL  NKUNDINEZA / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka