Connect with us

Andi makuru

Perezida Kagame yashimye abifatanyije n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka Jenocide 

Perezida Paul Kagame yashimye abayobozi n’inshuti bo hirya no hino ku Isi bakomeje kwifatanya n’u Rwanda mu #Kwibuka29, avuga ko nubwo hari abagerageza gushakira indi nyito ibyo rwaciyemo, uyu ari umwanya wo kurushaho kwegera ukuri.

Ni ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri iki Cyumweru, tariki 9 Mata 2023, nyuma y’iminsi ibiri u Rwanda rutangiye Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuva tariki 7 Mata, abayobozi batandukanye hirya no hino ku Isi, abantu ku giti cyabo, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu, byakomeje koherereza u Rwanda n’Abanyarwanda ubutumwa bwo kubihanganisha muri ibi bihe.

Ni ubutumwa kandi bwongeye kugaruka ku bubi bwa Jenoside ndetse no kuyamagana, aho bose bagaragaza ko idakwiye kongera kubaho ukundi aho ariho hose.

Perezida Kagame yashimye abakomeje gufata u Rwanda n’Abanyarwanda mu mugongo muri ibi bihe byo kongera kwibuka, kuzirikana no guha icyubahiro inzirakarengane zazize uko zaremwe kandi zitarabihisemo.

Ati “Turashimira abayobozi n’inshuti zo hirya no hino ku Isi, bakomeje kutwoherereza ubutumwa bwo kutwihanganisha muri ibi bihe.”

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko n’ubwo hari abakigorwa no gushaka amagambo aboneye yo kuvugamo ibyabaye mu Rwanda ariko ibihe byo kwibuka ari uburyo bwo kubafasha gusobanukirwa no kurushaho kwegera ukuri.

Ati “N’abo bashaka gushaka amagambo yabo bita ibyo igihugu cyacu cyanyuzemo, KWIBUKA ni amahirwe yo kubyibuka no gukomeza kugenda begera kumenya ukuri. Icy’ingenzi ni ukujya mu cyerekezo cya nyacyo.”

Perezida Kagame yashimye abafashe mu mugongo u Rwanda mu bihe byo #Kwibuka29

Kugeza ubu, haracyari ibihugu n’abantu ku giti cyabo ku bw’impamvu cyangwa inyungu runaka bakigorwa cyangwa birengagiza gukoresha inyito ikwiriye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni mu gihe, ku wa 23 Mutarama 2018 ari bwo Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yafashe umwanzuro ko tariki 7 Mata hazajya hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere hakoreshwaga inyito yari isanzwe ko ari “Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yo mu 1994 mu Rwanda” yari yarashyizweho n’umwanzuro 58/234 wo ku wa 23 Ukuboza 2003, igatangira gukoreshwa mu 2004.

Nubwo inyito nyayo yemejwe, hari ibihugu byinangiye byanga kuva ku izima, bikomeza gukoresha itagaragaza ukuri kw’ibyabaye, aho byavugaga ko ari ‘Jenoside yo mu Rwanda’ yahitanye Abatutsi n’Abahutu batavugaga rumwe n’ubutegetsi.

Ibyo bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi by’i Burayi byifashe ubwo Inteko Rusange ya Loni yemezaga ko ibyabaye mu Rwanda bigomba kwitwa ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga Ishami rya Afurika, Mary Catherine “Molly” Phee, mu ijambo yageneye Abanyarwanda baba muri Amerika, yakoresheje imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Kuri uyu munsi, turibuka ubuzima bw’abantu bapfuye mu minsi 100, baguye mu rugomo ndengakamere, turibuka ibihumbi by’Abatutsi babiguyemo, abagabo, abagore, abana bose bibasiwe n’abicanyi kubera ubwoko bwabo.”

“Turibuka kandi Abahutu, Abatwa n’abandi bose bishwe kubera kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’abajenosideri. Twifatanyije n’abarokotse, banyuze mu biteye ubwoba kandi turacyunamiye ababo babuze bakibakunze.”

Ubutumwa bwe bwamaganiwe kure n’Abanyarwanda bamubwira ko aho kugira ngo abakomeretse muri ibi bihe barimo yakwiga imvugo ikwiye yo gukoresha.

Ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ku wa 7 Mata 2023, Perezida Kagame yaburiye abashaka guhunga amateka y’ibyabaye, bagoreka ukuri.

Ati “Ntaho wakwihisha ngo wihishe ukuri kwabaye mu mateka yacu. Yewe n’abo bafata igihe bakavuga ibyo bashatse, nibavuge, ahari hari icyo bizabafasha kugeraho ariko ukuri ni uko badashobora kugira aho bihisha, bihisha ukuri kw’ibyabayeho.”

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko “Bamwe mu bagerageza kugoreka ibyabaye mu mateka yacu, nta soni bagira. Ariko dufite ubuzima tubaho, kandi nta muntu n’umwe uzadufatira icyemezo cy’uko tubaho ubuzima bwacu.”

Yakomeje agira ati “Dufite imbaraga nyinshi tuvoma muri aya mateka, zitubwira ziti ntimukwiriye na rimwe kwemerera uwo ari we wese kubabwiriza uko mukwiriye kubaho ubuzima bwanyu.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi 100, yateguwe ndetse ishyirwa mu bikorwa n’ubuyobozi bubi bwari mu gihugu kuva mu 1959.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana urumuri rw’icyizere

Perezida Kagame yanenze abantu yise ko “batagira isoni”, bashaka kugoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, birengagije ubuhamya n’ukuri kw’ibyabaye

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Andi makuru