Connect with us

Amakuru aheruka

U Rwanda rwitabiriye imurika ry’ubukerarugendo mu Buholandi

Nyuma y’imyaka itatu Imurikagurisha ry’Ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga ribera mu Mujyi wa Utrecht mu Buholandi rizwi ku izina rya Vakantiebeurs rihagaritswe kubera icyorezo cya Covid-19, ryongeye kuba.

U Rwanda rwitabiriye Vakantiebeurs ku nshuro ya 12, ruri mu bihugu biri kumurika serivisi z’ubukerarugendo zibitangirwamo.

Iri murikagurisha ngarukamwaka ryitabirwa n’ibihugu birenga 100, ryatangiye ku wa 10 Mutarama, rizasozwa ku wa 14 Mutarama 2024.

Muri uyu mwaka, biteganyijwe ko ibikorwa byaryo bizasurwa n’abarenga ibihumbi 100 n’ibigo bikora iby’ubukerarugendo birenga 12.000 ndetse n’abamurika [bafite stands] basaga 1100.

U Rwanda rwaserukiwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB; Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir; Wanderluxe Safaris na Mist Rwanda Safaris.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bishimiye ko u Rwanda ruri mu bihugu biri kumurika ubukerarugendo rwabyo.

Yagize ati “Twe nk’u Rwanda twitabiriye iri murikagurisha ku nshuro ya 12. Ni byiza rero ko igihugu cyacu gihari kikamurika Visit Rwanda [gahunda ihamagarira abantu kumenya ibyiza bitatse igihugu no kugisura] n’ibindi bikorwa abanyamahanga batuye mu Buholandi, u Bubiligi na Luxembourg bashobora gusura mu Rwanda.’’

Yagaragaje ko nyuma y’imyaka 30 igihugu kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari byinshi byakozwe kandi n’urwego rw’ubukerarugendo ntirwarengejwe ingohe.

Ati “Hakozwe byinshi harimo no guteza imbere ubukerarugendo. U Rwanda ni igihugu gito ariko kandi ni cyiza, gifite ahantu nyaburanga henshi ho gusura kandi hakunzwe n’abanyamahanga.’’

Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko kugira ibyiza bitaba bihagije ahubwo hari izindi ntambwe zikenerwa mu kubibyaza umusaruro.

Ati “Kugira ibyiza ntibiba bihagije, hari no kubiteza imbere no kubimenyekanisha. Aka ni na ko kazi kakozwe na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri RDB. Habaye Visit Rwanda, ikangurira Abanyarwanda n’abanyamahananga gusura u Rwanda. Muri ubwo bukangurambaga twifashishije nk’amakipe akomeye mu Burayi nka Paris Saint-Germain, Arsenal na Bayern Munich, kugira ngo Abanyaburayi n’abanyamahanga muri rusange bamenye u Rwanda, barusure.’’

Yashimangiye koi bi byatanze umusaruro kuko kuva mu 2018 iyo mikoranire itangiye kwimakazwa hagati y’u Rwanda n’aya makipe akomeye, abanyamahanga bararumenye, bararusura ku bwinshi.

Ati “Biragaragara ko amafaranga yinjizwa n’ubukerarugendo akomeje kwiyongera kurushaho. Bikanateza imbere abaturage baturiye za pariki.’’

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no Kubungabunga Pariki z’Igihugu muri RDB, Ariella Kageruka, yavuze ko bishimiye kwitabira iri murikagurisha kuko ari umwanya mwiza wo kwerekana umutungo ushingiye ku bukerarugendo u Rwanda rubitse.

Ati “Ni amahirwe ku batanga serivisi z’ubukerarugendo kurushaho kwagura imikoranire n’abo ku isoko rihuriweho n’ibihugu by’u Bubiligi, u Buholandi na Luxembourg, biri mu biturukamo ba mukerarugendo benshi.’’

Imurikagurisha rya Vakantiebeurs ryitabirwa n’abantu benshi ndetse iriheruka ryasuwe n’abashyitsi barenga 65.000 mu minsi itanu ryamaze. Biteganyijwe ko muri bo nibura abagera kuri 65% baryitabiriye bazasubira mu rya 2024.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka