Connect with us

Amakuru aheruka

Umuhanzikazi Marina yatangiye imikoranire na Muyoboke Alex

Nyuma y’igihe kinini acecetse mu muziki, ibikorwa bye ukabona ko ari bike, Marina yambariye kongera imbaraga mu mikorere ye ndetse kugeza ubu amakuru ahari ahamya ko uyu muhanzikazi yatangiye imikoranire na Muyoboke Alex.

magingo aya umuhanzikazi Marina yamaze kumvikana na Muyoboke Alex bagiye gutangira gukorana mu rwego rwo kongera gutuma izina ry’uyu muhanzikazi rirushaho kugaragara mu muziki w’u Rwanda.

Aya makuru yemeza ko mu mpera z’icyumweru gishize, Muyoboke Alex na Marina bahuye na bamwe mu bantu b’inshuti zabo babamurikira indirimbo nshya ‘Ndokose’ Marina aherutse gukorana na Ykee Benda.

Muri iyi nama, Muyoboke yabwiye inshuti ze ko yatekereje gukorana na Marina nyuma yo kwitegereza uburyo uyu muhanzikazi uzwiho impano ikomeye mu muziki amaze igihe ubona ibikorwa bye mu muziki bigenda biguruntege.

Muyoboke yavuze ko nyuma y’uko Marina avuye muri The Mane Music, yagize ikibazo cy’uko nta muntu wari ukimufasha mu bikorwa by’umuziki yari asigaranye bituma asubira inyuma.

Nyuma yo kwiga kuri iki kibazo, Muyoboke yaje kwegera Marina baraganira bemeranya imikoranire, icyakora nubwo bazaba bakorana ngo si ‘Manager’ we wa buri munsi, ahubwo hari ibyo azajya amufasha.

Kuva iyi mikoranire yatangira Marina yahise yerekeza i Kampala gufata amashusho y’indirimbo ye yari yarakoranye na Ykee Benda.

Uretse iyi ndirimbo, Marina afite indirimbo nyinshi yakoze ariko yari yarabuze uko azishyira hanze kuko yari atarabona uwajya amufasha mu bikorwa bye, kuri ubu zose akaba yaramaze kuzishyira mu biganza bya Muyoboke bagiye gukorana.

Marina winjiye mu muziki mu 2017 abifashijwemo na Uncle Austin, yaje kwinjira muri The Mane Music mu 2018, ari naho yarushijeho kwandikira izina, icyakora baza gutandukana nyuma y’igihe gito batangiye imikoranire.

Muyoboke Alex winjiye mu mikoranire na Marina, ni umwe mu bagabo bafite izina mu gufasha abahanzi, yakoranye na Tom Close kuva mu 2006-2010 ndetse kuva mu 2008 akaba yarabifatanyaga no gufasha The Ben.

Mu 2011-2012 yafashe itsinda rya Dream Boys batandukana afata Urban Boys mu 2012-2013.

Kuva mu 2013 yakoranye n’abahanzi barimo Davis D batandukanye mu 2014, Social Mula batandukanye mu 2016 ndetse na Charly na Nina batandukanye mu 2018.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka