Connect with us

Andi makuru

Inkuru y’imbabazi zahawe abari muri dosiye yitiriwe Rusesabagina na Sankara yakuruye impaka

Mu 2003 ubwo hari hashize imyaka icyenda Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Perezida Paul Kagame yatanze imbabazi ku bageze mu zabukuru, abafite uburwayi butandukanye n’abandi bari bafungiye kuyigiramo uruhare.

Gufungura abakoze Jenoside nk’icyaha ndengakamere, wari umuti ushaririye wavuguswe n’ubuyobozi bw’igihugu, cyashakaga kubaka Leta igendera ku mategeko ariko inagamije kongera kubanisha Abanyarwanda mu mahoro, kandi bunze ubumwe.

Inkuru y’imbabazi zahawe abari muri dosiye yitiriwe Rusesabagina na Sankara yakuruye impaka, ituma benshi bongera gusubiza amaso inyuma ku rugendo rwo kubabarira u Rwanda rwanyuzemo, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida Kagame aherutse kuvuga ko amateka y’u Rwanda yagiye yerekana ko ari igihugu gishaka kujya imbere, rimwe na rimwe kigafata ibyemezo bamwe bumvaga bidashoboka.

Umukuru w’’Igihugu yasubizaga ikibazo cy’Umunyamakuru Steve Clemons mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano w’Isi (Global Security Forum) i Doha muri Qatar, ku wa 13 Werurwe 2023.

Yatanze urugero ku buryo n’abahamijwe ibyaha bikomeye nka Jenoside yakorewe Abatutsi, bababariwe bakabasha gusubira mu muryango nyarwanda.

Ati “Hari ibiri gukorwa kuko ntabwo turi ba bantu bafunze umutwe badashaka kujya mbere. Ugiye no mu mateka yacu, hari aho twageze dutanga imbabazi ku byaha bitababarirwa, abantu bagize uruhare muri Jenoside n’ibindi.”

“Benshi muri bo bararekuwe, ni ukubera iyo myumvire yo kudashaka guheranwa n’amateka.”

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 24 Werurwe 2023, yatangarijwemo ko Perezida Kagame yahaye imbabazi abantu 20 barimo Rusesabagina Paul na Nsabimana Callixte bari barahamijwe ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Uretse abo, hari abandi bagera muri 360 bari bafungiye ibyaha bitandukanye nabo bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, yavuze ko imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika ari ikintu gisanzwe, kandi giteganyijwe mu mategeko u Rwanda rugenderaho.

Ati “Ahubwo niba muri gereza bari kumva, bamenye uburenganzira bwabo, uwumva yujuje imyaka yatuma asaba gufungurwa by’agateganyo, yaritwaye neza kuko nabyo babyongeraho, yandike. Uwumva ashobora gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika yandike, ni uburenganzira bwabo, amategeko arabibemerera.”

“Uko bandika, barabyandika bakabinyuza mu buyobozi bwa Gereza, ikabyohereza. Uzandika [ibaruwa] gereza ikanga kuyohereza, azabibwire umwunganira cyangwa azabibwire umuturage cyangwa umunyamakuru.”

Mukuralinda wari mu kiganiro kuri RBA kuri uyu wa Gatandatu, yavuze ko kuba abantu barimo kuvuga cyane kuri iri fungurwa rya Rusesabagina na Sankara ari uko bari bazwi cyane, ariko uburyo bafunguwemo bikurikije amategeko u Rwanda rusanzwe rugenderaho.

Umunyamategeko wa bamwe mu bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’iterabwoba byakozwe n’Umutwe MRCD-FLN, Faustin Murangwa, yavuze ko kuba aba bagabo barimo Rusesabagina na Sankara bababariwe bitavuze ko intego y’ubutabera itagezweho.

Ati “Baraburanishijwe, barahanwa, ibyakurikiyeho nabyo ni ibiteganywa n’amategeko. Imbabazi bahawe n’Umukuru w’Igihugu azifite mu bubasha ahabwa n’amategeko u Rwanda rugenderaho, kandi n’abacamanza barabyemera.”

“N’undi uzakora nka biriya azabihanirwa, inkoni y’ubutabera yo izaguhana, ntiyigeze ivaho n’ubundi. Ariko twumve inkoni y’ubutabera ko atari iyo kumarira abantu bose muri gereza, bishobotse ubutabera bwagorora abantu batanarinze bigera hariya.”

Me Murangwa avuga ko abakoze ibi byaha [abo muri dosiye ya Rusesabagina na Sankara] bamwe muri bo bageze imbere y’urukiko basaba imbabazi abo bahemukiye ndetse bamaze no guhabwa ibihano bakaba baranditse basaba imbabazi.

Qatar yaje ite mu kibazo cya Rusesabagina?

Muri Mata 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwagumishijeho igifungo cy’imyaka 25 Urukiko Rukuru rwahanishije Rusesabagina, mu gihe Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yagabanyirijwe igihano avanwa ku myaka 20, ahanishwa 15 kubera gutakamba.

Mu Ukwakira 2022, nibwo aba bagabo bandikiye Umukuru w’Igihugu babinyujije mu buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora nk’uko bikorwa.

Mukuralinda yavuze ko ubwo Rusesabagina yafatwaga, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabanje gushaka gushyira igitutu ku Rwanda, ariko nyuma haza kubaho gusaba ibiganiro nyuma yo kubona ko icyo gitutu kitari gukora.

Ati “Ufite igitutu uravuga uti munsubize umuntu wanjye nonaha. Niko byagenze se? yarafashwe, arazanwa, araburanisha, urubanza rwarabaye rurarangira. Ibi bintu byaganiriweho ntabwo ari ukuvuga ngo ni igitutu.”

Ni ibi bintu byaganiriweho n’impande zombi ndetse haza kuzamo Qatar nk’umuhuza wa Leta y’u Rwanda ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mukuralinda yahishuye ko uretse Rusesabagina, n’abanyametegeko be bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bandikiye u Rwanda, barumenyesha ko bashyigikiye kuba abamwunganira bi mu Rwanda baranditse basaba imbabazi.

Ni amahitamo akwiriye

Mukuralinda avuga ko imbabazi ku muntu wahamijwe ibyaha n’urukiko ari amahitamo akwiriye mu kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe kandi kigendera ku mategeko.

Ati “Muri kino gihugu habaye ibyaha ndengakamere, ibyaha bikomeye mu bindi […] ni n’icyaha kimwe gikomeye kurusha ibindi, icya Jenoside. Kuko burya ibyibasiye inyokomuntu, iby’intambara n’ubwo bidasaza, biri munsi y’icyaha cya Jenoside.”

“Niba rero mu Rwanda, abantu barababariwe ibyaba bya Jenoside, bakabibabarirwa bagasubira mu buzima busanzwe, bivuze ngo rero igihe cy’imbabazi kiragera zigatangwa, biri mu muco Nyarwanda ariko biri no mu mategeko yacu.”

Yakomeje agira ati “Niba rero abantu bashobora kubabarirwa ku cyaha gikomeye mu ibindi, ntabwo mbona impamvu ku cyaha cy’iterabwoba abantu bagukatiye imyaka 25, utababarirwa. Cyane cyane iyo ubutabera bwabaye.”

Me Murangwa we avuga ko kuba hari abahamwa n’ibyaha bikomeye bakaza guhabwa imbabazi nyuma yo kuzisaba Perezida wa Repubulika, bishimangira ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko kandi byuzuzanya n’amahame y’amategeko.

Ati “Intego y’ubutabera si uguheza abantu mu magereza intego y’ubutabera ni ukugorora, iyo habayeho kugorora hanatekerezwa ngo ese uyu muntu intego yo kugororwa yagezweho hanyuma yasaba imbabazi akazihabwa uwo muntu agasubizwa muri societe akongera akubaka sosiyete.”

Mu 2018 Perezida Kagame kandi yahaye imbabazi Ingabire Victoire arekurwa asigaje imyaka irindwi ku gifungo cy’imyaka 15 yakatiwe n’urukiko rumaze kumuhamya ibyaha byo kugambanira igihugu, agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Andi makuru