Connect with us

Amakuru aheruka

Nyuma y’imyaka ibiri, FERWAFA yasohoye uko amakipe azesurana mu gikombe cy’amahoro

Amakipe 23 yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’umupira w’amaguru mu Rwanda niyo yiyandikishije kuzitabira igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka giteganyijwe gutangira muri Werurwe 2022.

Igikombe cy’amahoro giheruka cyegukanwe na AS Kigali

Nyuma y’imyaka ibiri (2) Igikombe cy’Amahoro mu Rwanda kitaba kubera icyorezo cya Covid-19, kigiye kongera gukinwa, FERWAFA yavuze umubare w’amakipe yiyandikishije azahatanira iki gikombe.

Kwitabira iki gikombe, amakipe yasabwe na FERWAFA kubanza kwishyura amafaranga ibihumbi 100 y’uRwanda.

Muri aya makipe azitabira igikombe cy’amahoro cya 2022, harimo amakipe 16 yo mu kiciro cya mbere n’amakipe 7 yo mu kiciro cya kabiri.

Amakipe yo mu cyiciro cya mbere yiyandikishije azitabira igikombe cy’amahoro harimo ikipe ya APR FC, AS Kigali, Bugesera FC, Espoir FC, Etincelles FC, Etoile de l’Est FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Gorilla FC, Kiyovu SC, Marine FC, Mukura VS&L, Musanze FC, Police FC, Rayon Sports FC, Rutsiro FC.

Amakipe y’Ikiciro cya kabiri yiyandikishije kugirango azitabire imikino y’Igikombe cy’Amahoro 2022 harimo Amagaju FC, Heroes FC, Intare FC, Interforce FC, Nyanza FC, Sunrise FC, University of Rwanda FC.

Ingengabihe y’Igikombe cy’Amahoro 2022

Imikino y’amajonjora: Tariki 9 na 15 Werurwe 2022
1/8 cy’irangiza: Tariki 4 na 19 Mata 2022
1/4 cy’irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022
1/2 cy’irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022
Umwanya wa 3: Tariki 17 Gicurasi 2022
Umukino wa nyuma: Tariki 18 Gicurasi 2022.

Ikipe ya As Kigali niyo iheruka gutwara Igikombe cy’Amahoro giheruka gukinwa mu mwaka w’imikino wa 2018-2019, itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1, ku itariki ya 4 Nyakanga 2019.

Umwaka w’imikino wa 2019-2020 utararangiye na 2020-2021, wakinwe mu buryo budasanzwe byose kubera icyorezo cya Covid 19, icyo gikombe nticyakinwe.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka