Connect with us

Ubuzima

Bugesera: Indwara zo mu mutwe ni zimwe mu zahagurukiwe

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kivuga ko mu Rwanda umuntu 1 muri 5 afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Indwara zo mu mutwe ni zimwe mu zahagurukiwe kuko ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko zigenda ziyongera

Ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ni kimwe mu bihangayikishije inzego z’ubuzima mu Rwanda kuko kigenda gifata indi ntera, ari nako hafatwa ingamba zo guhangana n’icyo kibazo.

Ubwo yahuguraga abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda, ABASIRWA, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge  muri RBC, Dr. Ndacyayisenga   Dynamo yavuze ko  ubuzima bwo mu mutwe ari ikibazo gihangayijishije u Rwanda.

Ubushakashatsi RBC yakoze mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko 11,9%  by’Abanyarwanda bafite indwara y’agahinda gakabije, ikaba ikunze kuviramo benshi  kwiyambura ubuzima. Iyi mibare ngo yikubye gatatu mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Ndacyayisenga   Dynamo agira ati ‘’Ihungabane rishingiye ku mateka ya Jenoside ryikubye inshuro enye  rivuye kuri 3,6% rikaba rigeze kuri 27% mu Banyarwanda bose.’’

Dr. Ndacyayisenga akomeza avuga ko uwagize ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe aba atacyuzuza inshingano z’umuryango uko bikwiriye kandi n’abo mu muryango we batakaza byinshi bamwitaho.

Gusa akavuga ko  nubwo iyi ndwara ivurwa igakira,  hari abo binanira bagatangira kwinubira uwahuye n’iki kibazo kuko babona ko bamutakazaho amafaranga menshi.

Umuhuzabikorwa w’Ikigo  cy’Isanamitima, Ubudaheranwa no kubaka Ubunyamwuga (Heza Career Development Center) giherereye mu Karere ka Bugesera, Kayitesi Redempta avuga ko hari bamwe mu baturage bagiha akato abahuye n’ibi bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu gihe  iyo yitaweho avurwa agakira.

Agira ati ‘’Mu bigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu hashyizweho umukozi ushinzwe kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi bimaze gutanga umusaruro ushimishije. Hari abaza baherekejwe n’ababo, abandi bakizana, natwe tubakorera isanamitima mu bihe bitandukanye bitewe n’ikibazo buri wese afite.’’

Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean Baptiste avuga ko  bo bakira abarenga 200 mu mezi atandatu, abagera kuri 18 muri bo akaba aribo baguma mu bitaro kuko baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.

Abandi ngo bahabwa imiti bagataha mu rugo, gusa ngo usanga akenshi ari abantu bamwe bagaruka.Imibare y’IBitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, igaragaza  ko mu mwaka  wa  2021-2022 bakiriye abagera kuri 96 357. Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yerekana ko ku isi yose hari abarenga miliyari bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Isanamitima, Ubudaheranwa no kubaka Ubunyamwuga Kayitesi Redempta avuga ko hari bamwe baza muri iki kigo bahungabanye bagahabwa inyigisho z’isanamitima bagakira

Ikigo cy’Isanamitima, Ubudaheranwa no kubaka Ubunyamwuga gifasha abafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe gukira

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Ubuzima