Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, kivuga ko mu Rwanda umuntu 1 muri 5 afite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Indwara zo mu mutwe ni zimwe mu zahagurukiwe kuko ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko zigenda ziyongera
Ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ni kimwe mu bihangayikishije inzego z’ubuzima mu Rwanda kuko kigenda gifata indi ntera, ari nako hafatwa ingamba zo guhangana n’icyo kibazo.
Ubwo yahuguraga abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda, ABASIRWA, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge muri RBC, Dr. Ndacyayisenga Dynamo yavuze ko ubuzima bwo mu mutwe ari ikibazo gihangayijishije u Rwanda.
Ubushakashatsi RBC yakoze mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko 11,9% by’Abanyarwanda bafite indwara y’agahinda gakabije, ikaba ikunze kuviramo benshi kwiyambura ubuzima. Iyi mibare ngo yikubye gatatu mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr Ndacyayisenga Dynamo agira ati ‘’Ihungabane rishingiye ku mateka ya Jenoside ryikubye inshuro enye rivuye kuri 3,6% rikaba rigeze kuri 27% mu Banyarwanda bose.’’
Dr. Ndacyayisenga akomeza avuga ko uwagize ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe aba atacyuzuza inshingano z’umuryango uko bikwiriye kandi n’abo mu muryango we batakaza byinshi bamwitaho.
Gusa akavuga ko nubwo iyi ndwara ivurwa igakira, hari abo binanira bagatangira kwinubira uwahuye n’iki kibazo kuko babona ko bamutakazaho amafaranga menshi.
Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Isanamitima, Ubudaheranwa no kubaka Ubunyamwuga (Heza Career Development Center) giherereye mu Karere ka Bugesera, Kayitesi Redempta avuga ko hari bamwe mu baturage bagiha akato abahuye n’ibi bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu gihe iyo yitaweho avurwa agakira.
Agira ati ‘’Mu bigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu hashyizweho umukozi ushinzwe kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe kandi bimaze gutanga umusaruro ushimishije. Hari abaza baherekejwe n’ababo, abandi bakizana, natwe tubakorera isanamitima mu bihe bitandukanye bitewe n’ikibazo buri wese afite.’’
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr. Muvunyi Jean Baptiste avuga ko bo bakira abarenga 200 mu mezi atandatu, abagera kuri 18 muri bo akaba aribo baguma mu bitaro kuko baba bakeneye kwitabwaho by’umwihariko.
Abandi ngo bahabwa imiti bagataha mu rugo, gusa ngo usanga akenshi ari abantu bamwe bagaruka.Imibare y’IBitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, igaragaza ko mu mwaka wa 2021-2022 bakiriye abagera kuri 96 357. Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku Buzima, OMS, yerekana ko ku isi yose hari abarenga miliyari bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Isanamitima, Ubudaheranwa no kubaka Ubunyamwuga Kayitesi Redempta avuga ko hari bamwe baza muri iki kigo bahungabanye bagahabwa inyigisho z’isanamitima bagakira
Ikigo cy’Isanamitima, Ubudaheranwa no kubaka Ubunyamwuga gifasha abafite ibibazo by’Ubuzima bwo mu mutwe gukira
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.