Connect with us

Ubutabera

Bamwe mubanyamuryago ba MRND bicuza kubabarayibereye abayoboke

Twahirwa wari umunyamuryago wa MRND yicuza impamvu yayigiyemo, agasanga ubuyobe bukabije bityo akaba abisabira imbabazi ati ndiicuza kuba narabayeumunyamuryango w’ishyaka rya MRND ndetsenkakaba naramanitse ibendera ryaryo ku rugo iwejye.

Mu rubanza rwa Séraphin Twahirwa, ruri kugendarugana ku musozo, humviswe abunganira abaregera indishyi aho bagaragaje uruhare rw’aba bombi mu kurimbura Abatutsi muri Gikondo nk’uko abatangabuhamya babigarutseho, maze basaba ubutabera.

Ubushinjacyaha muri uru rubanza kandi, rwashinjeTwahirwa kuyobora igitero cyo kuri Paruwasi Gikondo, nk’uko byagarutsweho mu buhamya.

AtiMurabizi ko Interahamwe zitari zarigeze na rimwe zitinyuka gutera Kiliziya.Twahirwa ubwe yafashe iyambere atanga urugero arica, afata abagore ku ngufu kuri Paruwasi.”

Twahirwa muri uru rubanza kandi yavuzweho kwiba, urugero nka Mercedes Benz nshya bamubonyemo ajya muri Congo kandi yaravugaga ko nta modoka agira. Urundi rugero rw’ubusahuzi bumuvugwaho ni uburyo Twahirwa yubakaga inzu iwabo ku Gisenyi muri Jenoside rwagati.

Me Karongozi yerekanye ko iyo aba baregwa batitwara nk’uko bitwaye Gikondo itari kugwirwa n’icuraburindi nk’iryayibaheyo. Yatanze urugero rwa Sebushumba wari Burugumesitiri wa Giti atiMuri Komini ye ntamuntu wigeze wicwa.”

Aha yasobanuraga ko Twahirwa, mu bubasha bwe, iyo adakora ibyo yakoze abantu b’i Gikondo batarikwicwa.

Mu gusoza, Me Karongozi yagize ati: “Mu izina ry’ikiremwa muntu, nyuma yo kwiregura kw’abaregwa n’ababunganira, dutegereje ijambo ryanyu ry’ubutabera, abari hano mu rukiko bararitegereje ariko by’umwihariko Abanyarwanda bategereje kumva ijambo rya nyuma ryanyu. Turifuza ko uru rukiko rutanga umusanzu warwo ku kuri. Nimutanga ubutabera muzaba mutanze amahirwe n’ icyizere kubarokotse Jenoside, muzaba mutanze umusanzu ku bwiyunge bw’Abanyarwanda.”

Me Karongozi atiMwatubajije umubare w’abiciwe Gikondo, uwo mubare ntabwo uhari. Ni benshi cyane. Hari Abatutsi bahaguye hari n’abahutu basaga n’abatutsi. Ni benshi kandi abo bose ni abo mu miryango yabo bategereje icyemezo cyanyu cyanyuma.”

Muri iki cyiciro gisoza iburanishwa ry’aba bagabo, Ubushinjacyaha tariki 5 Ukuboza 2023, bwagaragaje ko ibyaha Twahirwa na Basabose bakoze bibahama, bityo basaba ko abo byagizeho ingaruka bahabwa ubutabera.

Ubushinjacyaha nyuma y’uko bugaragaje ko ibyaha aba bombi bakurikiranyweho bibahama, bwasabye ko itsinda ry’inyangamugayo rizafata umwanzuro kuri uru rubanza kuzafata icyemezo gikwiye.

Mu byaha aba bombi bakurikiranyweho harimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi byaha by’intambara birimo gufata abagore kungufu.

Umushinjacyaha yasobanuye uburyo aba bombi bagize uruhare mu gutoranya abagombaga kujya mu Nterahamwe, gukwirakwiza intwaro mu Nterahamwe, gufatanya nazo mu bikorwa byo kwica Abatutsi, gutera inkunga Interahamwe haba mu buryo bw’amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho no gushyiraho za bariyeri.

Amazina y’Abatutsi benshi Twahirwa yagiye yica kugiti cye, akabica abarashe nayo yasomwe mu Rukiko.

Kuri Twahirwa hiyongeraho kandi icyaha cyo gufata abagore ku ngufu ndetse no gushishikariza interahamwe gufata abagore ku ngufu.

Ibyaha byakozwe n’uregwa byagize ingaruka zikomeye ku babikorewe zirimo imiryango yazimye burundu, abasigaye ari impfubyi, abandujwe indwara zikomeye zidakira ndetse n’abafite ubumuga bukomeye bakomora ku byo bakorewe.

Inkuru Safi Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Ubutabera