Connect with us

Ubutabera

Ububiligi: Twahirwa yashinjwe gufata abagore ku ngufu mu gihe cya Jenoside

Mu rubanza ruri kubera mu Rukiko rwa Rubanda mu Bubiligi ruburanisha abagabo babiri barimo Twahirwa Séraphin ndetse na Pierre Basabose, mu buhamwa butangwa hagenda hagarukamo abagore buzuye agahinda kubera gufatwa ku ngufu na Twahirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu batangabuhamya bagenda bavuga umunsi kuwundi hagenda hagarukamo amazina ya bamwemu bagore bagiye bafatwa ku ngufu na Twahirwa Séraphin.

Havuzwe ko hari n’umwe mu bagore waje gupfa nyuma azize gufatwa ku ngufu na Twahirwa Séraphin.

Bamwe kandi mu bakiriho bavuga ko bafashwe kungufu na Twahirwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bagaruka ku byo bahuye nabyo.

Umutangabuhamya yahishuriye Urukiko rwa Rubanda mu Bubiligi ko ari mu bagore Twahirwa Séraphin yafashe ku ngufu.

Uyu mugore w’imyaka 57 yabwiye Urukiko rwa Rubanda ko Twahirwa yamufashe ku ngufu ariko asobanura ko atavugira ibyo yakorewe muri icyo gihe mu ruhame.

Uyu mugore uvuga ko yakorewe ibya mfura mbi yemeye gutangira ubuhamya bwe mu muhezo agasobanura uko byagenze ngo Twahirwa amufate ku ngufu.

Mbere yo kujya mu muhezo, yasobanuriye Urukiko uko Interahamwe zitorezaga kwaTwahirwa Séraphin cyane ko yari umuyobozi wazo i Gikondo.

Uyu mugore yemeye ko ubwo yiboneye intwaro Twahirwa yahaye interahamwe, ati Yabikoreraga ahabona, ntacyo yahishaga kuko n’ubundi yari umuntu wari utinyitse. Aho twari dutuye bamwitaga Kihebe.”

Uyu mutangabuhamya yabwiye Urukiko ko mbere ya Jenoside umugabo we yarashwe n’Interahamwe mu kuguru ariko aza kwicwa muri Jenoside.

Yavuze ko tariki ya 7 Mata 1994 ku mugoroba iwe hageze igitero cyasanze yifungiranye mu nzu ariko akanga gukingura gusa akumva umwe mu bari mu gitero ababwiye ko Twahirwa ashaka kobabareka.

Bakimara kugenda ngo yahise ajya ku baturanyi be, akihagera ngo Twahirwa yaje ahamagara izinarye cyane ko bari baziranye bakiri ingaragu.

Ati Ngiye kumva numva Twahirwa Séraphin araje ahamagara izina ryanjye, ari kumwe n’interahamwe eshatu cyangwa enye, arambwira ngo ninkingure, maze gukingura arambwira ngo ngwino nkujyane iwanjye. Ngwino nkujyane iwanjye nkugire umugore wanjye nka Uwimana(umugore we).”

Yavuze ko yamutwaye afite abana babiri, bageze iwe yahise ababwira ko adakeneye amarira ngo kuko hari bene wabo bari bamaze kwicwa.

Yavuze ko nyuma yo kubona batamwishe n’abana yahise abarangira aho umugabo we yari yihishe bajya kumukurayo kuko yumvaga ko ntacyo baribubatware nk’abaturanyi.

Yavuze ko Twahirwa yari yamwibwiriye ko yishe abarimo nyina wabo, umwana we ndetse na mubyara wabo.

Yagaragarije Urukiko ko bamaze iminsi itanu babakwa Twahirwa ko mu minsi bahamaze yakunze kumubonana n’Interahamwe, binywera inzoga, bigamba abo bishe n’ibyo basahuye.

Uyu mubyeyi avuga ko yarikumwe n’undimukobwa witwaga Agnes wari ufite Farumasi, Twahirwa yari yaragize nk’umugore we nyumaamaze kumuhaga amuha izindi nterahamwe ngonazo zimusambanye ngo nizimuhaga zimwice.

Ku bw’amahirwe uyu mugore ngo yaje kurokokaariko nyuma ya Jenoside aza kwitaba Imanakubera uburwayi yakuyemo.

Undi mubyeyi nawe avuga ko mu gihe cyaJenoside yari afite umwana umwe gusa aho yariyihishe ko yarikumwe n’undi mugoreInterahamwe zirabavumbura zibajyana kwaTwahirwa, noneho akajya atumaho uwo ashaka.

Ati Interahamwe yarazaga igahamagara itikanaka naze Perezida aramushaka, ubwo wahitagaumenya ko ariwe ugukeneye, kuko mugenziwanjye yajyanywe mu gitondo agarukakumugoroba, ubwo hakurikiyeho undiwitwa Devotha narimbereye nyina wabobaramujyana ubwo kandi we bamusambanyagaanatwite inda y’amezi atandatu, gusa we yaje no gupfa.”

Uyu mutangabuhamya n’ikiniga cyinshi yavuzeko ibyo yakorewe atabivugira mu ruhame habahoumuhezo.

Itsinda ryakoze iperereza ku byaha TwahirwaSéraphin akurikiranyweho ryagaragaje ko hariimyirondoro y’abagore 12 bazwi yafashe ku ngufumu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abandi batamenyekanye.

Inkuru Safi Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Ubutabera