Connect with us

Ubutabera

Twahirwa yishyuraga ibihumbi 3000 interahamwe yifashishaga bica Abatutsi

Abatutsi abacitse ku icumu rya Jenoside mu 1994 bo mu Mirenge ya Gikondo na Gatenga bavuga ko Abatutsi bishwe muri utwo duce bose bishwe ku itegeko rya Séraphin Twahirwa, uzwi ku izina rya ‘Kihebe’  kuko we na mbere ya Jenoside yabaga afite urutonde rw’abatutsi bagomba kwicwa, aho yari yarashyizeho igiciro yishyuranga interahamwe amafaranga ibihumbi bitatu buri cyumweru, kugira ngo banoze umugambi mubisha wo gutsemba abatutsi.

Yari yarashyizeho itsinda ry’abasore ryazanaga urutonde aho uwo yatungaga urutoki ngo bamwice byahitaga bishyirwa mu bikorwa, cyane ko bari barashyiriweho agahimbaza mushyi buri cyumweru.

Aba babyeyi bavuga ko mu cyahoze ari Segiteri Gikondo uyu mugabo Twahirwa iwe ngo hari hameze nko kw’ibambiro kuko buri munsi yatumagaho abantu bagomba kujyayo kwicwa bazira ko ari abatutsi.

Uyu mugabo yari afite ikigo yatorezagamo urubyiruko rw’interahamwe akaba ari na bo bamufashaga kuzana abagomba kwicwa.

Umwe mu babyeyi wari umuturanyi wa Twahirwa inzu ku yindi avuga ko hari akazu yicaragamo kari ku muhanda maze agafata urupapuro agasoma abari bwicwe kuri uwo munsi.

Yagize ati ” Akabatuma insoresore ze yari yaratoje bakajya kubazana maze akajyenda yica umwe umwe, yamara kunanirwa, akicara yegamye mu ntebe akazamura amaboko akayashyira kubitugu maze akiruhutsa, akongera akareba kuri lisite abagezweho maze akabwira abo basore b’interahamwe bagakomerezaho”.

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko abatutsi bose biciwe muri kariya gace kari segiteri gikondo ya cyera (Gatenga, Kigarama na Gikondo) ko ariwe ukwiriye kubabazwa kuko bose yagiye abica guhera na mbere ya Jenoside noneho muri Jenoside biba akarusho.

Undi nawe ati “Seraphin yari nk’umucamanza iyo yavugaga ngo uyu arare yishwe yaricwaga ntakuzuyaza nkajye yategetse ko umugabo wanye yicwa bahise bajya kumuzana aho yari ari bahita bamurasira aho ntakuzuyaza, akaba ariyo mpamvu twamubonaga nk’umucamanza wakatiraga urwo gupfa Abatutsi”.

Undi mutangabuhamya wari ufite imyaka 33 icyo gihe akaba yari n’umucuruzi ukomeye muri Gikondo nawe avuga ko bari bamushyize kuri lisite yabagomba kwicwa.

Yagize ati “Baraje baza kunjyana iwe ngo njye kwicwa gusa kubw’amahirwe barambura batwika iduka ryanjye narimfite, rirashya rirakongoka, gusa ntibajyendera aho ahubwo bahita bica murumuna wanjye, Seraphin yatugiriye nabi bikabije, kuko nkuko bari baramwise kihebe nubundi yari ikihebe pee niyo umuntu bamubwiraga ngo nguwo aratambutse washoboraga kugwa igihumure.”

Tariki 4 Ukwakira 2023, Urukiko rw’i Buruseli mu Bubiligi, rwatangiye kuburanisha Pierre Basabose na Séraphin Twahirwa, baregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abo bagabo bombi bafatiwe mu gihugu cy’U Bubiligi muri Nzeri 2000 biturutse kumpapuro zo kubashakisha, zatanzwe n’u Rwanda ndetse n’ubushinjacyaha bw’u Bubiriligi, buvuga ko bwari bwaratangiye kubakoraho iperereza.

Abatangabuhamya 40 baturutse mu Rwanda nibo bazatanga ubuhamya muri uru rubanza, kuva tariki ya 9 Ukwakira 2023, bikazakomeza kugeza mu ntangiriro z’Ukuboza.

Séraphin Twahirwa, uzwi ku izina rya ‘Kihebe’, yavutse tariki 10 Ukuboza 1958 mu cyahoze ari Komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi. Yari umuyobozi w’interahamwe mu Murenge wa Gikondo mu Mujyi wa Kigali, akaba mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana.

Yahoze ari umukozi wa Minisiteri y’imirimo ya Leta. Nyuma ya Jenoside yahungiye mu cyahoze ari Zayire akomereza mu Bubiligi anyuze muri Uganda. Kugeza ubu ntarahabwa ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Impamvu abo bombi bakekwaho icyaha cya Jenoside, ni ukubera ibikorwa byabo bya Politiki mbi n’ingengabitekerezo yagejeje Abanyarwanda kuri Jenoside.

Bagize uruhare mu guha intwaro no guhugura umutwe w’interahamwe, uruhare rwabo mu gutegura urutonde rw’Abatutsi bagomba kwicwa, no kubatoranya kuri za bariyeri zabaga zashyizwe hirya no hino mu gihugu.

Nubwo abo bagabo bakurikiranyweho ibyaha bimwe, kuri Twahirwa hiyongeraho n’icyo gufata ku ngufu.

Safi Emmanuel

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Ubutabera