Connect with us

Amakuru aheruka

Abakobwa beza basigaye muri Miss Rwanda baryohewe n’umwiherero (AMAFOTO)

Abakobwa  20 bageze mu cyiciro cya nyuma cyo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 baraye batangiye umwiherero i Nyamata mu Karere ka Bugesera bishimira ubuzima bushya bw’umwiherero bagiye  kumaramo ibyumweru bitatu.

Abakobwa banezerewe nyumayo kwerekwa ibyumba bazajya bararamo

Kuri uyu wa Mbere, tariki 28 Gashyantare 2022, nibwo aba bakobwa batoranyijwe muri 70 bahataniraga kugera mu cyiciro cya nyuma baraye batangiye umwiherero muri La Palisse Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Aba bakobwa berekeje mu mwiherero nyuma y’ikiganiro n’itangazamakuru nabo bari bitabiriye hamwe n’abayobozi ba Rwanda Insparetion Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, nyuma y’iki kiganiro bahise berekeza ahagomba kubera umwiherero.

Nk’uko tubikesha urukuta rwa Twitter rwa Miss Rwanda, aba bakobwa babanje kujyanwa ku bitaro by’Akarere  ka Bugesera gukorerwa ibizamini by’ubuzima harimo no gupimwa Covid-19, banaganirijwe n’umuyobozi w’ibi bitaro by’Akarere bya ADEPR Dr William Rutagengwa.

Ubwo bari ku bitaro bagiye gukorerwa isuzuma ry’ubuzima

Nyuma yo gukorerwa isuzuma ry’ubuzima aba bakobwa bahise bajyanwa aho bagomba kujya barara, maze bishimira urugo rushya bagiye kumaramo ibyumweru bitatu by’umwiherero(bootcamp) uzasozwa no gutoramo nyampinga w’u Rwanda 2022 n’ibisonga bye bazasimbura Miss Ingabire Grace wari wambaye ikamba rya 2021.

Mu kiganiro cyahuje ubuyobozi butegura irushanwa rya Miss Rwanda n’itangazamakuru ndetse n’ababyeyi b’aba bakobwa uko ari 20, Umuvugizi wa Rwanda Insparation Back Up, Nimwiza Meghan, yijeje ko iminsi aba bakobwa bagiye kumara mu miwherero bazitabwaho mu buryo bwose.

Yagize ati “Ndagirango nizeze ababyeyi n’abarezi ko umwiherero wa Miss Rwanda uzaba mu buryo butekanye ku bakobwa banyu. Dukora uko dushoboye ngo buri kimwe ngo babe batekanye ndetse babashe kugaragaza icyo bashoboye.”

Nimwiza Meghan yavuze ko umwiherero ari ingenzi ku irushanwa kuko ariho hava uwegukana ikamba, anashimira abakobwa 20 babashije kugera mu cyiciro cy’abitabira umwiherero ndetse n’abatarabashije kugira amahirwe yo gutoranywa muri 20.

Icyumba kizajya kiraramo abakobwa babiri

Umwiherero ukazamara ibyumweru bitatu kugeza tariki 20 Werurwe 2022 nyuma y’umunsi umwe hamenyekanye uwegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022, abakobwa bakaba batozwa ibintu binyuranye harimo gutoza kugenda, kwigishwa umuco n’amateka by’u Rwanda, ubugeni n’ibindi bigamije kubatyaza ubwenge.

Aba bakobwa uko ari 20 bazatoranywamo 9 bazatorwa Miss Rwanda 2022 n’ibisonga bye naho undi umwe akazaboneka binyuze mu matora yo kuri internet n’ubutumwa bugufi (sms).

Abakobwa bose uko ari 70 bahagarariye intara zose n’umujyi wa Kigali bagomba kugana amafaranga y’u Rwanda miliyoni 14 Frw angana na 20% ya miliyoni 70 Frw yabonywe mu matora.

Abakobwa bose babanje gupimwa indwara harimo na Covid-19

Ubwo abakobwa 20 binjiraga aho bagiye kumara iminsi mu mwiherero

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste
UMUSEKE.RW

4 Comments

4 Comments

  1. masozera

    March 2, 2022 at 4:26 pm

    Ikibazo nuko bamwe ubwiza bwabo butuma bakora ibyo imana yaturemye itubuza.Nukuvuga kwiyandarika mu bagabo.Ibyo nibyo ahanini bisenya ingo nyinshi.Nubwo bituma bamwe bakira cyangwa bakabona imyanya myiza.Bene abo,bababaza imana cyane.Kandi ivuga ko izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,igasigaza gusa abantu bayumvira.Nubwo aribo bake nkuko bible ivuga.

  2. Nyirangazari

    March 3, 2022 at 6:53 pm

    Biragaragara ko nta numwe wari wakora imibonano witegereje biriya bitesi bambariye kuri muni jupe nimukomereze aho masugi y’u Rwanda mugarure umuco

  3. maso

    March 3, 2022 at 7:18 pm

    Abagira inkwi barya ibihiye .Rwagihuta ziraje zibabone !

    • lg

      March 5, 2022 at 5:10 pm

      aba bakobwa ni beza bose aha hazakora amahirwe gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka