Kuri uyu wa Mbere, tariki 28 Gashyantare 2022, nibwo aba bakobwa batoranyijwe muri 70 bahataniraga kugera mu cyiciro cya nyuma baraye batangiye umwiherero muri La Palisse Nyamata mu Karere ka Bugesera.
Aba bakobwa berekeje mu mwiherero nyuma y’ikiganiro n’itangazamakuru nabo bari bitabiriye hamwe n’abayobozi ba Rwanda Insparetion Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda, nyuma y’iki kiganiro bahise berekeza ahagomba kubera umwiherero.
Nk’uko tubikesha urukuta rwa Twitter rwa Miss Rwanda, aba bakobwa babanje kujyanwa ku bitaro by’Akarere ka Bugesera gukorerwa ibizamini by’ubuzima harimo no gupimwa Covid-19, banaganirijwe n’umuyobozi w’ibi bitaro by’Akarere bya ADEPR Dr William Rutagengwa.
Ubwo bari ku bitaro bagiye gukorerwa isuzuma ry’ubuzima
Nyuma yo gukorerwa isuzuma ry’ubuzima aba bakobwa bahise bajyanwa aho bagomba kujya barara, maze bishimira urugo rushya bagiye kumaramo ibyumweru bitatu by’umwiherero(bootcamp) uzasozwa no gutoramo nyampinga w’u Rwanda 2022 n’ibisonga bye bazasimbura Miss Ingabire Grace wari wambaye ikamba rya 2021.
Mu kiganiro cyahuje ubuyobozi butegura irushanwa rya Miss Rwanda n’itangazamakuru ndetse n’ababyeyi b’aba bakobwa uko ari 20, Umuvugizi wa Rwanda Insparation Back Up, Nimwiza Meghan, yijeje ko iminsi aba bakobwa bagiye kumara mu miwherero bazitabwaho mu buryo bwose.
Yagize ati “Ndagirango nizeze ababyeyi n’abarezi ko umwiherero wa Miss Rwanda uzaba mu buryo butekanye ku bakobwa banyu. Dukora uko dushoboye ngo buri kimwe ngo babe batekanye ndetse babashe kugaragaza icyo bashoboye.”
Nimwiza Meghan yavuze ko umwiherero ari ingenzi ku irushanwa kuko ariho hava uwegukana ikamba, anashimira abakobwa 20 babashije kugera mu cyiciro cy’abitabira umwiherero ndetse n’abatarabashije kugira amahirwe yo gutoranywa muri 20.
Aba bakobwa uko ari 20 bazatoranywamo 9 bazatorwa Miss Rwanda 2022 n’ibisonga bye naho undi umwe akazaboneka binyuze mu matora yo kuri internet n’ubutumwa bugufi (sms).
Abakobwa bose uko ari 70 bahagarariye intara zose n’umujyi wa Kigali bagomba kugana amafaranga y’u Rwanda miliyoni 14 Frw angana na 20% ya miliyoni 70 Frw yabonywe mu matora.
Abakobwa bose babanje gupimwa indwara harimo na Covid-19
Ubwo abakobwa 20 binjiraga aho bagiye kumara iminsi mu mwiherero
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.