Connect with us

Amakuru aheruka

Uwo twari kumwe yambwiye ngo genda utsinde nta mbaraga mfite – Mugisha Moise

Umunyarwanda Mugisha Moise, ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, yavuze ko Abafaransa bari kumwe bari hafi kugera aho isiganwa risorezwa bamubwiye ngo agende atsinde bo nta mbaraga bafite.

Abafaransa babiri, Alexandre Geniez na Sandy Dujardin ba Total Energies bishimiye ko Mugisha Moise bahaye inzira ari we watsindiye Etape

Ku Cyumweru tariki ya 27 Gashyantare 2022 nibwo Tour du Rwanda 2022 yasojwe, umunya-Eritrea ukinira Drone Hopper, Tesfazion Natnael ni we wayegukanye.

Mugisha Moise umunyarwanda ukinira ProTouch yo muri Afurika y’Epfo akaba ari we wegukanye agace ka nyuma, akaba yari agaragiwe n’Abafaransa babiri, Alexandre Geniez na Sandy Dujardin ba Total Energies byashobokaga ko bakamutwara cyane ko bakoresheje ibihe bimwe.

Moise aganira n’itangazamakuru rikamubaza niba atari uko aba Bafaransa bamuretse cyangwa hari icyo yabarushije, yavuze ko na we yatunguwe no kubona bishimiye intsinzi ye.

Ati “Abafaransa uko nabivuga, yaje aramfata aragenda yewe hajyamo hafi n’umunota, kubera ko yari yarangije kunanirwa nasanze arimo gukora inama kuri kariya gasozi, nkimubona imbere nahise mbona ko byose bigishoboka.”

Yakomeje ati “Hari n’undi nari nkitwaye yanze kundeka kuko yari afite umukinnyi imbere, ndangije ndavuga ngo ngiye kumutwara antsinde cyangwa mutsinde, uriya urimo ukora inama we nimufata ntabwo ari buntsinde, ku bw’amahirwe mbona bibaye gutyo, tugeze hariya ku murongo ntunguwe no kubona ifoto ari bo bantu ba mbere bari bandi inyuma ahubwo na bo bishimye.”

Mugisha avuga ko uwo bari kumwe yamubwiye “ngo njye nta mbaraga genda utsinde”.

Ati “Ni uko yambwiye n’undi wari uri imbere yagendaga akubita zigi zage (zig zag) na we nabonaga nta mbaraga nahise nshyiramo imbaraga angeza muri metero 300.”

Mugisha Moise yabaye Umunyarwanda wa mbere wegukanye agace ka Tour du Rwanda kuva mu mwaka wa 2019 iri siganwa ryaba mpuzamahanga.

Umunya-Erythrée Natnael Tesfatsion ni we wasoje isiganwa ryose ari imbere aho mu bilometero 913,3 yakoresheje amasaha 23, iminota 25 n’amasegonda 34, asiga Umunya-Ukraine Anatolii Budiak [Terengganu Polygon Cycling] ho amasegonda 26 mu gihe ku mwanya wa gatatu hasoje Umunya-Australia Jesse Ewart ukinira Bike Aid wakoresheje 23h26’22’’.

Tesfazion w’imyaka 22, yabonye izuba ku wa 23 Gicurasi 1999. Uyu musore usanzwe ukinira Drone Hopper yaherukaga gutwara Tour du Rwanda mu 2020.

Yambaye umwambaro w’umuhondo nyuma y’Agace ka Gatandatu kegukanywe na Anatolii Budiak ku wa 25 Gashyantare.

Tesfazion yabaye ni uwa kabiri ukomoka muri Erythrée wegukanye Tour du Rwanda nyuma yo kuzamurwa ku rwego rwa 2.1 mu 2019, kuko iy’uwo mwaka na yo yatwawe na Merhawi Kudus Ghebremedhin.

Umunyarwanda wasoreje hafi ku rutonde rusange ni Manizabayo Eric Karadiyo [Benediction Ignite] wabaye uwa cyenda arushwa iminota ibiri n’amasegonda 49.

Mugisha Moïse yabaye kandi umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi, aho yaje imbere ya Nsengimana Jean Bosco wa Benediction Ignite.

Irushanwa ry’uyu mwaka ryasojwe n’abakinnyi 65 muri 94 baritangiye. Mugisha Samuel wa ProTouch na Uhiriwe Byiza Renus wa Team Rwanda ni bo Banyarwanda batarisoje kubera uburwayi no gutobokesha.

Umunya-Erythrée Natnael Tesfatsion ni we wasoje isiganwa ryose ari imbere

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka