Urubyiruko rwo mu mashuri atandukanye yo mu Rwanda rwiyemeje ko rugiye gusigasira Ikinyarwanda ndetse n’indangagaciro z’Umuco Nyarwanda.
Iterero ry’abana biga muri FAWE Girls School ryasusurukije abitabiriye uyu munsi
Ibi babigarutseho ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Gashyantare 2022, mu ishuri ry’abakobwa FAWE-Girls Shchool riri mu Karere ka Gasabo, hizihirizwaga ku nshuro ya 19 Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire.
Ni umuhango wari witabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard, Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Gasabo ndetse n’abarezi n’abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye.
Bamwe mu banyeshuri bo ku bigo bitandukanye basanga bafite uruhare runini mu gusigasira Ikinyarwanda kandi bagashishikariza abandi gukoresha imvugo ikwiriye.
Gihozo Claudine ni umunyeshuri uhagarariye abandi mu ishuri FAWE Girls School, yavuze ko umuco w’u Rwanda ntacyo wawusimbuza bityo ko mu kuwusigasira hakwiye gukoreshwa Ikinyarwanda kinoze mu kwirinda ko ururimi rucika kandi bagashyira mu bikorwa umukoro wo kurusigasira.
Ati “Nitwe mbarutso ya byose, nitwe twatamitse u Rwanda kandi tugomba no kurwimana rero tugomba gukora ibishoboka byose tukarwanirira u Rwanda rwacu. Ntabwo twebwe turi abo kugenda ngo dufate imbunda ngo tugiye kurasana ahubwo inshingano dufite nk’abana nituzishyire mu bikorwa.”
Yavuze kandi ko afite inshingano zo gukomeza gusigasira no gukundisha bagenzi be Ikinyarwanda, agira bagenzi be inama zo kutavanga Ikinyarwanda n’indimi z’amahanga kuko ari rwo soko y’Umuco.
Ibi kandi abihurizaho na Shimwa Angelo Brave wiga mu ishuri HPV Gatagara ryo mu Karere ka Rwamagana, akaba ari n’umuhanzi w’indirimbo.
We asanga kuba urubyiruko rukunze kuvangavanga indimi bigira uruhare mu kwangiza no gusubiza inyuma Ikinyarwanda, asaba bagenzi be b’abahanzi kwitoza gukoresha imvugo inoze.
Ati “Iki kibazo kirahangayikishije, iyo ubona abagakwiye kuba barimo bubaka igihugu babinyujije mu gukomeza umuco bakaba ari bo babyica biba bibabaje cyane. Muri rusange kuba haba gukoreshwa nabi k’ururimi, ni ikibazo kibabaje cyane kandi gikwiye gukemurwa.”
Yakomeje ati “Muri rusange byagahereye mu rubyiruko rw’abanyeshuri , twirinda gukoresha zamvugo nyandagazi tukagerageza guteza imbere ururimi rwacu.”Abahanzi ni bagerageze bakore ubuhanzi bwabo ariko babikore mu Kinyarwanda kiza kandi nk’abanyeshuri duhe agaciro isomo ry’Ikinyarwanda kugira ngo tuzabashe kugera ku ntego yacu.”
Ku ruhande rw’abarezi n’ababyeyi basanga bakwiye kugira uruhare rukomeye mu gutoza abanyeshuri kuvuga neza Ikinyarwanda, babarinda kuvangavanga indimi.
Uwimpuhwe Phocas, ni umwarimu w’Ikinyarwanda ku ishuri FAWE Girls School, yavuze ko nk’umurezi akwiye gutanga umusanzu mu gukundisha abanyeshuri Ikinyarwanda, babatoza guha agaciro Ikinyarwanda.
Ati “Icya mbere tubaha ni Ikinyarwanda, tubanza kubategura mu mutwe , tukabumvisha ko Ikinyarwanda ari ururimi rwabo kandi bakwiye guha agaciro. Ahakwiye kongerwa imbaraga ni uburyo Ikinyarwanda gikoreshwa umunsi ku wundi. Abahanga bavuga ko uzi neza ururimi kavukire, rumufasha cyane no kumenya izindi ndimi z’amahanga kandi neza.
Amashuri abuza abana kuvuga Ikinyarwanda akisubiraho kandi abarezi tugakurikiranira hafi, twibutsa abanyeshuri ko kuvanga indimi atari ubusirimu ahubwo ari ibishobora kubangiza, kumenya Ikinyarwanda n’izo ndimi z’amahanga bakabanza bakamenya ururimi rwabo n’izindi zikaziraho.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard asanga ababyeyi bakwiye kugira uruhare mu gutoza abana gukunda Ikinyarwanda.
Ati “Umukoro munini ni uw’ababyeyi, icyo umubyeyi ashaka ko umwana azaba ni cyo aba. Icyo Igihugu gishaka ko umwana azaba ni cyo aba, ariko Politiki y’Igihugu ishobora kubangamirwa n’umubyeyi kuko amarana n’umwana igihe kinini.
Umwana ibyo akuze abwirwa n’umubyeyi, abyizera kurusha ibyo undi wese azamubwira. Ndagira ngo mpamagarire abatarigeze bakora iyo nshingano yo gutamika abana u Rwanda ururimi rw’Abanyarwanda kubikora kuko ni inshingano y’umubyeyi.”
Hon Bamppriki Edouard yasabye kandi ababyeyi b’Abanyarwanda baba mu mahanga gutoza abana babo gukunda Ikinyarwanda bkakibatoza ari bato bakagikurana.
Ababyeyi barasabwa gutoza abana Ikinyarwanda kuko kibumbatiye uburyohe bw’umuco wabo
Hashimiwe abahize abandi mu kuvuga Ikinyarwanda
Mu rwego rwo gutoza no gukundisha abantu Ikinyarwanda, hateguwe amarushanwa ku mivugo, inkuru ndetse n’ibindi ..
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Mbere ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ururimi Kavukire, hashimiwe abahize abandi.
Abashimiwe barimo abarimu, abanditsi b’inkuru ndende mu Kinyarwanda, Abanyarwanda baba mu mahanga, abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza.
Bakaba bagenewe ishimwe ry’ibitabo bitandukanye by’Ikinyarwanda ndetse n’icyemezo cy’ishimwe nk’abagize uruhare mu gusigasira umuco w’u Rwanda, no gukundisha abandi Ikinyarwanda.
Abanyeshuri ba FAWE Girls School bizihiza Umunsi w’Ururimi Kavukire
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW