Connect with us

Amakuru aheruka

APR FC na Rayon Sports zatsinze mbere y’umukino uzazihuza muri iki Cyumweru

Kuri uyu wa mbere ikipe zihora zihanganye APR FC na Rayon Sports zabonye amanota atatu, APR FC kuri Sitade ya Kigali yatsinze Etincelles FC mu gihe Rayon Sports yakuye amanota atatu mu Bugesera.

APR FC yatsinze Etincelles FC

Nyuma yo gutsinda Etincelles FC 2-0, APR FC yasoje umunsi wa 18 iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 40, ni mu gihe Rayon Sports yafashe umwanya wa 3.

Iminota ya mbere y’umukino yihariwe na APR FC yagiye irema uburyo bwinshi harimo n’ishoti ryo ku munota wa 8 rya Mugisha Bonheur ariko umunyezamu awukuramo habura usubizamo.

Bizimana Yannick ku munota wa 20 yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu yongera kuwukuramo, Djabel asubijemo uhita unyura hejuru.

APR FC yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Manishimwe Djabel kuri penaliti ku munota wa 39, ni ku ikosa ryari rikorewe Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 43, APR FC yatsinze igitego cya kabiri, myugariro wa Etincelles FC, Uwiringiyimana Christophe yashatse gukiza izamu maze umupira ukubita ku mutwe wa Bacca uyoboka mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Ku munota wa 68, Bizimana Yannick yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Etincelles FC arikuramo. Umukino warangiye ari 2-0.

Rayon Sports na yo yaje gutsinda Bugesera FC 1-0 igitego cya Musa Esenu. Musanze FC yatsinze Etoile del’Est 2-0.

Imikino y’umunsi wa 18 yari yabaye ku munsi w’ejo Kiyovu Sports yatsinze Police FC 1-0, Mukura VS itsinda Marines 1-0, Rutsiro yatsinze Gasogi United 2-1 ni mu gihe Gicumbi yanganyije na Espoir FC 1-1.

Umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2022, AS Kigali yatsinze Gorilla FC 2-0.

Nyuma y’umunsi wa 18, APR FC ni yo iyoboye urutonde n’amanota 40, Kiyovu Sports ifite 38, Rayon Sports na Mukura VS zifite 32 AS Kigali na Musanze FC zifite 30.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu APR FC izakina Rayon Sports umukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Rayon Sports yakuye amanota atatu kuri Bugesera FC

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka