Ubuyobozi Bukuru bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (Rwanda Muslims Community) bwanyomoje amakuru yavugwagaga ko umuhamagaro wa Adhana wahagaritswe mu Mujyi wa Kigali, cyakora uvuga ko imisigiti umunani (8) yabimenyeshejwe ku buryo bw’umwihariko.
Umwe mu misigiti yo mu Mujyi wa Kigali
Ku munsi w’ejo nibwo hari hiriwe havugwa inkuru yo gufungwa kw’imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali ahanini bitewe n’urusaku igira by’umwihariko mu gitondo .
Ibi byatumye bamwe mu bayoboke b’idini ya Islam mu Mujyi wa Kigali bagaragariza akababaro kabo kuri twitter maze babaza Polisi y’Igihugu niba koko hari imisigiti yabujijwe gutora adhana.
Umunyamakuru Lucky Nzeyimana, akaba n’umuyoboke wa Islam yanditse kuri twitter ati “Kubera iki adhana yahagaritswe? Umujyi wa Kigali, Polisi y’Igihugu nk’umuyisilamu ndetse n’abandi ba Isilamu bakeneye kumenya impamvu adhana yahagaritswe. Ese adhana hari aho ibangamiye Abanyarwanda cyangwa hari indi mpamvu yabiteye? Mbajije nk’umuyisilamu w’Umunyarwanda.”
Mu kumusubiza Polisi y’Igihugu yagize iti “Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko biteganywa n’itegeko No 68\2018 ryo kuwa 30 \08\2018 mu ngingo yaryo ya 267. Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku.Murakoze. “
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda RMC, mu itangazo ryawo wavuze ko atari imisigiti yose yabujijwe gukora uwo muhamagaro keretse umunani ndetse ko na yo ukorwa nta ndangururamajwi nubwo hatatangajwe iyo ari yo.
Muri iryo tangazo yagize iti “Ubuyobozi bukuru bwa Rwanda Muslim Community ((RMC) buramenyesha abayisilamu ko umuhamagaro wo kwitabira iswala (adhana) itahagaritswe, uretse ku misigiti umunani (8) gusa yo mu Mujyi wa Kigali yabimenyeshwejwe ku buryo bw’umwihariko.
Kuri iyo misigiti, adhana yo ku iswala yo mu rukerera (Alfajiri) iratambuka hadakoreshejwe ibyuma ndangururamajwi. Naho ku zindi swala Adhana irakomeza nk’uko bisanzwe.”
RMC yibukije abayisilamu ko iri gufatanya n’inzego bireba mu gushakira umuti urambye iki kibazo.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
GATERA
March 15, 2022 at 3:31 pm
Ariko se ubundi,ushaka gusenga ni ngombwa ko bakoresha Umuzindaro (loud speaker) bamubyutsa??? Bamwinginga kandi basakuriza abandi bantu???
Yemwe Baslamu,rwose nimwumve ukuli aho kuturakarira.Ntimukumve ko utari mu idini ryanyu aba ari “umukafiri” (a gentile person).