Connect with us

Football

Ubufaransa bufitiye ubwoba ikipe y’igihugu ya Maroc

Sosiyete y’Ubwami bwa Maroc ishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, Royal Air Maroc, yashyizeho indege 30 zihariye kugira ngo Abanya-Maroc bajye gufana igihugu cyabo mu mukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi bazahuramo n’u Bufaransa ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukuboza 2022.

maroc_niyo_kipe_ihagarariye_umugabane_wa_afurika

Maroc_niyo_kipe_ihagarariye_umugabane_wa_afurika

Ku wa 10 Ukuboza ni bwo Maroc yakoze amateka yo kuba igihugu cya mbere cya Afurika cyageze muri ½ cy’Igikombe cy’Isi.

Yabigezeho nyuma yo gutsinda Portugal igitego 1-0 cyinjijwe na Youssef En-Neysri mu gice cya mbere cy’umukino wa ¼ wabaye ku wa Gatandatu.

Gutsinda uyu mukino byatumye Maroc igomba guhura n’u Bufaransa mu mukino wa ½ uzaba ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukuboza, saa Tatu z’ijoro.

Mu rwego rwo gufasha Abanya-Maroc bashaka kujya gushyigikira ikipe yabo muri Qatar, Royal Air Maroc yashyizeho ingendo 30 zihariye zigana i Doha.

Iyi sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere yo mu Bwami bwa Maroc yatangaje ko izo ngendo zizakorwa ku wa Kabiri no ku wa Gatatu.

Abandi bagenzi basanzwe na bo bazungukira ku giciro cya ‘poromosiyo’ kizahabwa ibihumbi by’abafana b’Abanya-Maroc bazitabira Igikombe cy’Isi i Doha.

maroc_niyo_kipe_ihagarariye_umugabane_wa_afurika

Kylian_mbappe_ari mubamaze gutsinda ibitego byinshi

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Undi mukino wa ½ w’iri rushanwa kubera muri Qatar uteganyijwe ku wa Kabiri hagati ya Croatie na Argentine.Hakim Ziech usanzwe ukinira ikipe ya Chersea fry o mubwongera ahanzwe amaso nabanya Maroc,mugihe azaba agiye guhuri nikipe irimo abakinnyi bibikonyozi nka Krian Embape ukinira Psg yo mu Bufaransa,uzaba arinshiraniro kuko numukino nawe uzaba urimo Ashlaf Hakim w’umunya Maroc nawe ukinana na Mbape.

Manirahari Jacques

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Football