Connect with us

Amakuru aheruka

U Rwanda rwarekuye umusirikare wa Special Force ya Uganda, Gen Muhoozi yabishimiye Kagame

Ageze i Kampala bitandukanye n’ibyari byatangajwe ko azataha ku Cyumweru, umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Muhoozi Kainerugaba yishimiye uko yakiriwe i Kigali ndetse anashimira Perezida Paul Kagame warekuye umusirikare wa Uganda wari umaze iminsi afatiwe ku butaka bw’u Rwanda.

Gen Muhoozi ahagararanye na Private Ronald Arinda ibumoso bwe

Gen Muhoozi ahagararanye na Private Ronald Arinda ibumoso bwe, nyuma y’iyo foto yanditse amagambo yo gushimira Perezida Paul Kagame.

Ati “Ndongera gushimira Perezida Kagame kuba yemeye ubusabe bwanjye bwo kurekura umusirikare, Private Ronald Arinda, wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ari mu bikorwa bye nta ruhushya afite. Nagarukanye na we muri Uganda muri uyu mugoroba. Ubushuti bw’ibihugu byombi busagambe.”

Lt Muhoozi Kainerugaba Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ndetse akaba umujyanama wa Perezida Museveni, yashimye cyane uko yakiriwe i Kigali ndetse n’uko ibiganiro byagenze.

Kuri Twitter yanditse ati “Ndashima uko twakiriwe n’intumwa nari nyoboye i Kigali none. Twaganiriye kivandimwe kandi tujya imuzi mu biganiro by’uko umubano wakongera ukanoga. Ndabyizeye ku gihe cy’ubuyobozi bwa ba Perezida bacu babiri, tuzashobora byihuse kugarura mu buryo umubano wacu w’amateka.”

Private Ronald Arinda ubarirwa mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (special force command, SFC) Uganda yatangaje ko yabuze tariki 29 Ugushyingo, 2021 bigakekwa ko yafashwe n’abasirikare b’u Rwanda bari ku burinzi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. Jean

    January 23, 2022 at 12:17 am

    Ubu ba baganda bose basilikiraga muri Kigalimkwari ugukurikira Private wabo wafashwe warenze umupaka???Abanyarwanda biciwe Uganda bangana gute kuki ntawubakurikirana???Umusilikare w´U Rwanda yafatiwe muri Uganda bakamukubita nabi ko ntawagiye basi kumusabira imbabazi???Naho kubeshya ngo bagiye kwohereza za captaines zahemutse zirirwa zicisha abanyarwanda Amashanyarazi kuko gusa banze kujya kwicirwa mu mashyamba ya Congo…kuko banze guhemukira u Rwanda…ababuze ibyabo muri Uganda….abafungiyeyo…..Ariko ndamwizeye Master Planer H.E P.Kagame, niba yaricecekeye umunsi yavuze ibitarakoretse iyo myaka buriya bizahita biba…gusa muri iyi minsi abafashwe bihangane.

    • Rangira Ephrem

      January 23, 2022 at 5:53 pm

      uri wese agira icyo yimilije imbere. Kuva kera Museveni yita ku muntu bakoranye cyanga babanye. Uretse guhemukira Habyarimana ubwo yateraga Urwanda muri 1990, sindumva aho Museveni agirira nabi uwo basangiye! Agerageza guhuza abantu babanye bose!

  2. Rugamba

    January 23, 2022 at 12:21 am

    Murandika Lt Moohozi kandi ari Lt Général Moohozi nimubikosore kuko bisomeka nabi cyane kubijyanye na ma peti ya gisirikare.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka