Ageze i Kampala bitandukanye n’ibyari byatangajwe ko azataha ku Cyumweru, umuhungu wa Perezida Museveni, Lt Muhoozi Kainerugaba yishimiye uko yakiriwe i Kigali ndetse anashimira Perezida Paul Kagame warekuye umusirikare wa Uganda wari umaze iminsi afatiwe ku butaka bw’u Rwanda.
Gen Muhoozi ahagararanye na Private Ronald Arinda ibumoso bwe
Gen Muhoozi ahagararanye na Private Ronald Arinda ibumoso bwe, nyuma y’iyo foto yanditse amagambo yo gushimira Perezida Paul Kagame.
Ati “Ndongera gushimira Perezida Kagame kuba yemeye ubusabe bwanjye bwo kurekura umusirikare, Private Ronald Arinda, wafatiwe ku butaka bw’u Rwanda ari mu bikorwa bye nta ruhushya afite. Nagarukanye na we muri Uganda muri uyu mugoroba. Ubushuti bw’ibihugu byombi busagambe.”
Lt Muhoozi Kainerugaba Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, ndetse akaba umujyanama wa Perezida Museveni, yashimye cyane uko yakiriwe i Kigali ndetse n’uko ibiganiro byagenze.
Kuri Twitter yanditse ati “Ndashima uko twakiriwe n’intumwa nari nyoboye i Kigali none. Twaganiriye kivandimwe kandi tujya imuzi mu biganiro by’uko umubano wakongera ukanoga. Ndabyizeye ku gihe cy’ubuyobozi bwa ba Perezida bacu babiri, tuzashobora byihuse kugarura mu buryo umubano wacu w’amateka.”
Private Ronald Arinda ubarirwa mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (special force command, SFC) Uganda yatangaje ko yabuze tariki 29 Ugushyingo, 2021 bigakekwa ko yafashwe n’abasirikare b’u Rwanda bari ku burinzi.
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.