Connect with us

Amahanga

U Burusinya na Ukraine baganiriye ku guhagarika intambara biba nko kumena amazi ku rutare

Kuri uyu wa Kane hongeye kuba ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine byahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, banaganira ku byo guhagarika intambara ariko ntibabashije kugira icyo bageraho kuri iyi ngingo.

Intambara ikomeje kwangiza byinshi muri Ukraine

Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro yari amaze kugirana na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Lavrov.

Muri iki kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, Dmytro Kuleba yavuze ko we na mugenzi we banaganiriye ku byo guhagarika intambara ariko ko nta ntambwe bateye kuri iyi ngingo.

Dmytro Kuleba yavuze ko bisa nk’aho mu Burusiya hari abandi banyabubasha bafite mu biganza byabo gufata umwanzuro kuri iyi ngingo.

Yavuze koi bi bigarino yagiranye na Lavrov byari bigoye kuko uyu muyobozi uri mu bakomeye mu Burusiya yakoreshaga imvugo zitajyanye n’igihe.

Dmytro Kuleba yagize ati “Ndagira ngo mbisubiremo, Ukraine ntishobora kumanika amaboko, ntiyasubiye inyuma kandi ntiteze gusubira inyuma.”

Uyu muyobozi wa Dipolomasi ya Ukraine, yavuze ko yiteguye kongera guhura na mugenzi we kugira ngo bongere bagirane ibiganiro bigamije gukura mu kangaratete Abanya-Ukraine.

Yagize ati “Niteguye gukomeza iyi nzira ku bw’intego yo guhagarika intambara muri Ukraine, guhagarika ibikorwa bikomeje kubangamira abasivile b’Abanya-Ukraine no guha ubwigenge Igihugu cyacu kikavamo abasirikare b’u Burusiya.”

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. rutonesha

    March 10, 2022 at 2:47 pm

    Nkuko President Macron n’abandi bakomeye bavuze,iyi ntambara iratujyana ahantu habi cyane.Nkuko Prime Minister wa England,Boris Johnson,nawe yavuze le 01/12/2021,abantu batuye isi barimo kwicukurira imva.Birashoboka ko iyi ntambara itujyana kuli Armageddon ivugwa muli bible.Ni iki bible ibivugaho?Kuli uwo munsi,Imana izatwika intwaro zo ku isi,itwike n’abantu bose bakora ibyo itubuza.Niba Imana yaranditse ko Imperuka izaba muli iki gihe turimo,nta kabuza bizaba.Ni iki twakora?Nkuko Zefaniya 2:3 havuga,niba dushaka kurokoka kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli 2:11 havuga,duhaguruke dushake Imana cyane,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi.Nimukanguke !!!

  2. matabaro

    March 10, 2022 at 4:35 pm

    Iyo imana yaturemye ireba ibi bifaru bigamije kwica abantu gusa,irababara cyane.Imaze kuturema,yadusabye gukundana,itubuza kurwana,kwiba,gusambana,kurya ruswa,gucurana iby’isi,etc…Nyamara usanga aribyo byeze mu isi.Abantu barayinaniye.Niyo mpamvu yashyizeho umunsi w’imperuka.Abazarokoka kuli uwo munsi,bazaba mu isi ya paradizo.Ndetse indwara n’urupfu bizavaho burundu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.

    • matabaro

      March 10, 2022 at 6:24 pm

      Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,muli Zabuli 46:9,ku munsi w’imperuka Imana izatwika intwaro zose zo ku isi,ikureho intambara.Nkuko Matayo 26:52 havuga,izica abantu bose barwana.Ni Yesu ubwe wabivuze.Iteka ubuhanuzi bwa bible bwose buraba.Habakkuk 2:3 havuga ko niyo byatinda,bizaba nta kabuza.
      Niba dushaka kuzarokoka kuli uwo munsi,Zefaniya 2:3 hadusaba “gushaka Imana cyane”,ntitwibere mu by’isi gusa.Tukabifatanya n’akazi gasanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amahanga