Kuri uyu wa Kane hongeye kuba ibiganiro hagati y’u Burusiya na Ukraine byahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi, banaganira ku byo guhagarika intambara ariko ntibabashije kugira icyo bageraho kuri iyi ngingo.
Intambara ikomeje kwangiza byinshi muri Ukraine
Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukraine, Dmytro Kuleba yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro yari amaze kugirana na mugenzi we w’u Burusiya, Sergei Lavrov.
Muri iki kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru, Dmytro Kuleba yavuze ko we na mugenzi we banaganiriye ku byo guhagarika intambara ariko ko nta ntambwe bateye kuri iyi ngingo.
Dmytro Kuleba yavuze ko bisa nk’aho mu Burusiya hari abandi banyabubasha bafite mu biganza byabo gufata umwanzuro kuri iyi ngingo.
Yavuze koi bi bigarino yagiranye na Lavrov byari bigoye kuko uyu muyobozi uri mu bakomeye mu Burusiya yakoreshaga imvugo zitajyanye n’igihe.
Uyu muyobozi wa Dipolomasi ya Ukraine, yavuze ko yiteguye kongera guhura na mugenzi we kugira ngo bongere bagirane ibiganiro bigamije gukura mu kangaratete Abanya-Ukraine.
Yagize ati “Niteguye gukomeza iyi nzira ku bw’intego yo guhagarika intambara muri Ukraine, guhagarika ibikorwa bikomeje kubangamira abasivile b’Abanya-Ukraine no guha ubwigenge Igihugu cyacu kikavamo abasirikare b’u Burusiya.”
To provide the best experiences, we use technologies like cookies to store and/or access device information. Consenting to these technologies will allow us to process data such as browsing behavior or unique IDs on this site. Not consenting or withdrawing consent, may adversely affect certain features and functions.