Connect with us

Afurika

U Burundi bwakuriweho ibihano byari byafashwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wakuyeho ibihano wari wafatiye Leta y’u Burundi kuva mu 2016. Mu bihano byari byafashwe harimo guhagarika imfashanyo y’amafranga ku Burundi, ndetse no guhagarika gutanga amafaranga afasha inzego za Leta.

Muri Nzeri 2021 Perezida Ndayishimiye Evariste yitabiriye inama ya UN (Photo Internet)

Ubu kuva ibihano byavuyeho, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ushobora gusubukura ibikorwa byo gufasha u Burundi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Gashyantare, 2022 nibwo Ubumwe bw’Uburayi bwakuyeho biriye bihano ahanini bigendanye no kuba mu Burundi harabaye amatora muri Gicurasi, 2020 bikagaragara ko hari icyizere cy’uko amahoro yagarutse mu gihugu.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi uvuga ko “wakiriye neza intambwe Leta y’u Burundi yateye ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa kiremwa muntu, ndetse n’Itegeko Nshinga.”

Mu bindi byanezeje Umuryango w’Uburayi ngo ni ihunguka rya bamwe mu Barundi bari bahunze igihugu bataha ku bushaka bwabo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: V.O.A

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. bitariho

    February 9, 2022 at 8:48 am

    Uyu president,kimwe n’uwo yasimbuye (Nkurunziza),ngo ni “abarokore”.Uyu yashyizeho itegeko ry’uko buri wa kane igihugu cyose kizajya gisenga Imana.Ku rundi ruhande,mu ishyaka rye habamo Imbonerakure zamaze abantu zibica.Ntabwo Politike ishobora kujyana n’ubukristu.Muli politike baberamo ibintu byinshi bibi:Intambara,inzangano,kwikubira,gutonesha,ubwicanyi,etc…Niyo mpamvu Yesu yabujije abakristu nyakuli kwivanga mu byisi.Ahubwo bose bakajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana kandi ku buntu,kugeza igihe azagarukira ku munsi w’imperuka,akabaha ubuzima bw’iteka.Nkuko bible ivuga,nagaruka azarimbura abantu bose bakora ibyo Imana itubuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Afurika