Connect with us

Afurika

RDC: Amarenga ku igaruka ku butegetsi kwa Joseph Kabila

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, amakenga ni menshi ku igaruka ku butegetsi ry’uwahoze ari Perezida Joseph Kabange Kabila wabaye Senateri ubuzima bwe bwose.

Hari amarenga agaragaza ko Joseph Kabila ashobora kugaruka ku butegetsi

Uyu mwanya yagiyeho awemererwa n’itegeko Nshinga ryemerera uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuba umusenateri ubuzima bwose.

Yagizwe Senateri muri 2020 mu gihe muri iki gihugu  hari hamaze iminsi hariho guhanganira ubutegetsi hagati y’uruhande rwa Joseph Kabila na Perezida wamusimbuye Félix Tshisekedi.

Abarwanashyaka ba Joseph Kabila bakomeje kugaragaza ko biteguye kumushyigikira ubwo manda ya mbere ya Perezida Félix Tshisekedi izaba irangiye.

Umwaka wa 2023 ni umwaka uhatse byinshi muri Politiki ya RD Congo, amatora ateganywa azagena uzicara ku ntebe y’ubutegetsi hagati ya Perezida Tshisekedi n’ibindi bikomerezwa birangamiye Intebe.

Hari amarenga menshi y’igaruka rya Joseph Kabila ku butegetsi akomeje kugaragara n’ubwo bamwe mu nkoramutima ze batorohewe n’ubutegetsi buriho bashinjwa ubugambanyi.

Zimwe mu nkoramutima ze zirimo Kalev Mutond wahoze akuriye Urwego rw’Ubutasi muri RDC, Gen John Numbi, Jeannine Mabunda, Alex Tambwe Mwamba n’ibindi bikomerezwa byafatwaga nk’ibirindiro bya Kabila muri Leta ya Tshisekedi ntibyorohewe. Bamwe baregujwe abandi barafungwa.

Ijisho rikomeye rya Joseph Kabila risigaye ni umugore we Olive Lembe umaze iminsi mu ngendo mu gihugu yerekana umugabo we ko agifite imbaraga ndetse ko n’abamufata nk’umuntu mubi bamwibeshyaho.

Ubwo yarari i Kalemie muri Tanganyika, Mama Olive na mushiki wa Joseph Kabila witwa Jeannette Kabila yakiriwe nk’umwamikazi ariko agenda apfumbatisha abaturage ibifurumba by’amafaranga.

Aha i Kalemie Mama Olive usanzwe akora ibikorwa by’ubugiraneza yejeje umugabo we by’umwihariko asaba abarwanashyaka b’ihuriro ry’amashyaka Front Commun pour le Congo (FCC) rya Joseph Kabila kudacika intege no kugirira icyizere umugabo we.

Mama Olive yagaragaje ko Kabila akiri muto “trop jeune” kandi afite ubushobozi bwo kongera kuyobora RD Congo.

Yavuye i Kalemie yerekeza mu Mujyi wa Goma aho bakunze kumwita “Mama Roho” naho akora ibikorwa by’ubugiraneza ari nako yibutsa ko Kabila akunda abatuye uyu murwa mukuru wa Kivu ya Ruguru ndetse abahoza ku mutima.

Abakurikira Politiki yo muri RD Congo bavuga ko ingendo Olive Lembe amazemo iminsi mu gihugu zica amarenga yo kwamamaza umugabo we mu buryo bweruye.

Itegeko ryatowe mu mwaka wa 2018 rivuga ko ababaye abakuru b’igihugu bagirwa Abasenateri ubuzima bwose.

Joseph Kabila kuva yaba Senateri inshuro imwe n’iyo yagiye mu Nteko Ishingamategeko.

Itegeko Nshinga muri Congo rivuga ko Perezida atorwa manda y’imyaka 5 yongera gutorerwa inshuro imwe.

Bivuze ko Joseph Kabila afite amahirwe yo kugaruka ku butegetsi mu gihe yakongera kwiyamamaza agatsinda amatora.

N’ubwo biri uko, humvikana abavuga ko atemerewe kwiyamamaza kuko yayoboye iki gihugu manda ebyiri.

Abatebya bavuga ko mu gihe yagaruka kwiyamamaza yaba ashaka kuba Perezida ubuzima bwose aho kuba Senateri ubuzima bwose.

Joseph Kabila yagiye kubutegetsi mu mwaka wa 2001 nyuma y’urupfu rwa Se umubyara Laurent Desire Kabila wishwe arashwe.

Mu mwaka wa 2016 Kabila yatorewe kuyobora iki gihugu muri manda y’imyaka 5.

Mu mwaka wa 2011 yongeye gutorerwa kuyobora RD Congo, yarekuye ubutegetsi mu mwaka wa 2019.

FCC ifite benshi mu bagize inteko ishingamategeko imitwe yombi na guverinoma z’intara, irifuza ko perezida wa repubulika azajya atorwa n’abahagarariye abaturage.

Uruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi rwo si uko rubyifuza. Kuko ibi bishobora guha Joseph Kabila amahirwe yo kugaruka ku butegetsi.

Mu minsi ishize hacicikanye amakuru yo kuburizamo umugambi wa Coup d’Etat, byavugwaga ko abateguye uyu mugambi bari barangajwe imbere na Joseph Kabila.

Iby’iyi Coup d’Etat bivugwa ko yapfubye, i Kingakati birinze kugira icyo bayivugaho bararuca bararumira.

N’ubwo inshuti ze magara zitorohewe n’ubutegetsi, Joseph Kabila akomeje kuruca akarumira ibituma habaho amakenga ko hari umupango ukomeye ahugiyemo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Afurika