Connect with us

Amakuru aheruka

Rutahizamu wa APR FC ari mu maboko ya Polisi

Bizimana Yannick usanzwe ari rutahizamu wa APR FC, ari mu maboko ya polisi nyuma yo gufatwa yarengeje amasaha yo kugera mu rugo no gutwara imodoka yarengeje igipimo cya alukoro mu mubiri.

Yannick Bizimana wa APR FC

Ni amakuru ari gutangazwa n’Abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda, bavuga ko uyu rutahizamu ari mu maboko ya Polisi.

Umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc ukorera B&B FM Umwezi, yatangaje ko amakuru yizewe agera kuri iki kinyamakuru, ahamya ko Yannick Bizimana ari mu maboko ya Polisi kuri station yayo ya Nyamirambo.

Mu butumwa uyu munyamakuru yanyujije kuri Twitter, yataganje ko uyu rutahizamu acumbikiwe na Polisi nyuma yo gufatwa yarengeje amasaha yo gutaha, yarengeje igipimo cy’inzoga umuntu yemerewe igihe atwaye imodoka.”

Mu minsi yashize, hagiye hafatwa abantu batandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 barimo ababaga barengeje amasaha yemewe yo gukora ingendo.

Mu bafashwe basanzwe bazwi muri ruhago, ni Umunyezamu Kimenyi Yves wigeze gufatwa yakoresheje ibirori byo kwitegura ivuka ry’umwana we na Miss Muyango Claudine ndetse na Habimana Hussein ukinira Rayon Sports na Mbogo Ally, bigeze gufatwa bari kunywera inzoga mu rugo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

 

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka