Connect with us

Amakuru aheruka

Musanze: Imibiri imaze imyaka 28  ishyinguye nabi mu Rwibutso rwa Muhoza yatangiye kwimurwa

Imibiri isaga 800 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yari ishyinguye mu buryo butayihesheje agaciro mu Rwibutso rwa Muhoza mu Karere ka Musanze, yatangiye gukurwamo kugira ngo yimurirwe mu Rwibutso rushya rwubatswe ahahoze urukiko rw’Ubujurire ari naho biciwe.

Abafite ababo biciwe hariya bavuga ko bari bashyinguye nabi

Ni igikorwa cyakozwe b’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ku bufatanye n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abafite ababo baharuhukiye n’izindi nzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano.

Iyi mibiri izashyingurwa ahahoze hakorera Cour d’Appel ya Ruhengeri ku wa 15 Mata, uyu mwaka.

Bamwe mu Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bari baruhukiye mu Rwibutso rwa Muhoza, bavuga ko bishimiye iki gikorwa cyo guha agaciro ababo kuko bahoranaga impungenge ko imibiri iri kwangirika ariko ubu bagiye gushyingurwa mu Rwibutso rutunganyijwe neza ndetse rufite n’igice cyahariwe amateka.

Nyirasafari Sauya, ni umwe muri bo, yagize ati “Turishimye cyane kuko abacu bagiye kuruhukira ahantu habahesha icyubahiro, turashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze kuko bwumvise gusaba kwacu, bari bashyinguye nabi kuko hano hahoze ibyobo byacukuwe na za katiripurali  imodoka zigatunda imirambo y’abiciwe kuri Cour d’Appel bakaza kubajugunyamo bagataba.

Byaduteraga ipfunwe n’agahinda kwibukira ahantu nk’aha ariko ubu tugiye kuruhuka.”

Idi Amza na we yagize ati “Iki gikorwa twacyakiriye neza kuko gitanga icyizere, hano bari bari ni aho bajugunywe bakimara kwicwa, hariya bagiye kuruhukira hazanahurizwa amateka y’abiciwe muri aka Karere, mu myaka 28 yose yari ishize nta mateka afatika twari dufite ariko ubu tugiye kuyakusanya ashyirwemo.”

Visi Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, mu Karere ka Musanze, Mukanoheri Josee, avuga ko  ari iby’agaciro kubona Akarere ka Musanze karakiriye ubusabe bwabo kandi bibaruhuye intimba bahoranaga.

Yagize ati “Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bwiza n’Akarere ka Musanze kuba baratwubakiye Urwibutso rwiza ruhesha agaciro abacu bari barajugunywe hano, baraturuhura kandi n’abazadutabara bazabona ko abacu bari ahantu habahesha agaciro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, avuga ko iki gikorwa kigamije guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi agasaba abantu bose ko habaho ubufatanye bwa buri wese akabigira ibye kugira ngo igikorwa kigende neza.

Yagize ati “Byari ideni dufitiye Abarokotse kuko bahoraga babidusaba kandi natwe tukabona ko bikwiye ko Abajugunywe aha bashyirirwaho urwibutso rwiza baruhukiramo, ndetse no ku ruhande rw’ubuyobozi turishimye kuko byaduteraga ipfunwe kwibukira ahantu hameze gutya, turasaba ubufatanye bwa buri wese kugira ngo iki gikorwa kigende neza ndetse dushimira n’abari kwitanga mu nzego zose bari kudufasha.”

Mu Rwibutso rwa Muhoza hari haruhukiyemo imibiri y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ibarirwa muri 800 biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel ya Ruhengeri, bari baturutse mu cyahoze ari Superefegitura ya Busengo ubu ni mu Karere ka Gakenke n’abari batuye mu Mujyi wa Ruhengeri ubu ni muri Musanze.

Bahazanywe babeshywa ko bahahungishirijwe ngo babarinde ariko ku wa 15 Mata 1994, Interahamwe zifatanyije n’abasirikare ba FAR babiraramo barabica nyuma baza kujugunywa mu byobo byacukurwagamo umucanga byari inyuma y’aho Perefegitura ya Ruhengeri yakoreraga kuri ubu niho hari hari Urwibutso rwa Muhoza rutari rukoze neza kuko amazi yinjiraga mu mva zari zihari indi mibiri ikaba yari igitatanye mu busitani bwaho kuko yajugunywemo hose.

Biteganyijwe ko imibiri iri gukurwa mu Rwibutso rwa Muhoza igiye gutunganywa kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro ku wa 15 Mata 2022 mu Rwibutso rushya rw’Akarere ka Musanze rwuzuye ahahoze hakorera Cour d’Appel ya Ruhengeri n’Urukiko Rukuru Urugereko rwa Musanze rwaje kwimurwa nyuma yo kwemezwa ko hagiye guhindurwa Urwibutso.

Urwibutso rw’Akarere ka Musanze bazimurirwamo, rwatwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 600 zatanzwe n’Akarere ka Musanze ruzaba rufite igice cy’imva rusange, icy’amateka n’imbuga izajya yifashishwa hibukwa Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Yanditswe na Joselyne UWIMANA

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka