Connect with us

Amakuru aheruka

Rusizi: Polisi yataye muri yombi abagabo bacukuraga Zahabu rwihishwa muri Nyungwe

Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Rusizi yataye muri yombi Ntegetimana Etienne w’imyaka 39 na Mbitezimana Amos w’imyaka 40 bafashwe barimo gucukura zahabu muri Pariki ya Nyungwe.

Aba bafashwe kuwa 23 Mutarama 2022, mu Murenge wa Bweyeye,Akagari ka Rasano,Umudugudu wa Kabuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu babanje gufatwa n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB,bacunga umutekano muri pariki. Bamaze gufatwa bashyikirwza bashyikirizwa polisi ikorera kuri sitasiyo ya Nyakabuye.

Ati “Bariya baturage ubundi bi abo mu Murenge wa wa Bweyeye mu Kagari ka Rasano.Abashinzwe umutekano wo muri Pariki yay a Nyungwe babafashe barimo gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu ariko bari batarayageraho, babashyikirije polisi muri sitasiyo ya Nyakabuye.”

CIP Twizerimana yavuze ko abakora ibi bikorwa bashobora guhuriramo n’ingaruka zitandukanye zirimo no kuba bahaburira ubuzima.

Yakomje ati “ Bariya bantu iyo bageze muri Nyungwe bagiye gucukura zahabu, bica inyamaswa zibamo bakazirya bangiza ibidukikije nk’amashyamba barimo gushaka ayo mabuye.Turanabagaragariza ko bashobora kugwirwa n’ibirombe bakitaba Imana cyangwa bakamugara.”

Umuvugizi wa Polisi yakanguriye abaturage kureka ibikorwa bitemewe n’amategeko ahubwo bakayoboka imirimo yemewe n’amategeko kandi ibateza imbere. Yanasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe hari abo bacyekaho kujya muri pariki y’Igihugu.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Nyakabuye kugira ngo hatangire iperereza.

Aba nibaramuka bahamijwe iki cyaha , bazahanishwa gufungwa kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’uRwanda atari munsi ya miliyoni ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano .Urukeko rutegeka kandi ko ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro ya kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Amakuru aheruka